Uyu ni umukoro bihaye nyuma yo gusura Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi ku wa Mbere, tariki ya 10 Mata 2023.
Mu gihe cya none, imbuga nkoranyambaga zikunze gukoreshwa n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gushaka kugoreka amateka no gukomeza kugaragaza ingengabitekerezo yabo.
Ibitangazwa kuri izi mbuga nkoranyambaga ni bimwe mu bishobora kuyobya bamwe cyane cyane urubyiruko n'abakiri bato bazikoresha umunsi ku munsi.
Iyi ni yo mpamvu Urubyiruko rwibumbiye mu Itsinda Rwanda TikTok Family rwahisemo gukoresha uru rubuga mu kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugaragaza aho igihugu cyavuye n'aho kigeze ubu.
Umwe mu bateguye iki gikorwa, Manzi Mumera Lambert [Cray Manzi], aganira na IGIHE yavuze ko basuye Urwibutso rwa Kigali kugira ngo bige bamenye ukuri kw'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hato hatazagira ubashuka akabasubiza mu bihe by'amacakubiri n'urwango.
Ati 'Nk'urubyiruko abenshi muri twe twavutse nyuma ya 1994 twakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwiga no kumenya ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aya mateka yatumye tumenya agaciro k'ibyo igihugu kimaze kugeraho ku buryo ntawadushuka ngo adusubize mu icuraburindi.'
'Kubera ko urubyiruko ruhora ku mbuga nkoranyambaga kandi hakaba hari n'abantu bagoreka amateka bazikoresha, ingamba twafatiye aha ni uko tugiye kuba urumuri rw'icyiza turwanya imvugo zose zihembera amacakubiri n'urwango, twamagana abagoreka amateka igihugu cyacu cyanyuzemo nka Jenoside yakorewe Abatutsi.'
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gutangaza ko ku munsi wa gatatu w'icyunamo wageze nta muntu wo mu Rwanda uragaragaraho gukwirakwiza ingengangabitekerezo ya Jenoside akoresheje imbuga nkoranyambaga.
Byagarutsweho n'Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru cyo ku wa 9 Mata 2023. Yatangaje ko muri ibi bihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta bantu bari bagaragara imbere mu gihugu bayipfobya bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Umushakashatsi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Karangwa Sewase, aherutse gutanga za ko abasanganywe ingengabitekerezo ya Jenoside bari hanze y'u Rwanda n'ubundi ari bo bari kuyigaragaza muri ibi bihe.
Imibare ya RIB igaragaza ko mu myaka itanu ishize (2018-2022), amadosiye yakiriwe afitanye isano n'ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside ari 2649.
Iyi raporo igaragaragaza ko kuva mu 2018, ibi byaha byagabanutse ku kigero cya 17.5%.
Abagabo ni bo benshi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bari ku kigero cya 76% mu gihe abagore bari ku kigero cya 24%.