Urugendo rwo kuvugurura Itegeko Nshinga rwatangiye: Menya ingingo zishobora kubamo impinduka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishingiro ry'umushinga w'itegeko nshinga ryatangijwe na Perezida wa Repubulika.

Amatora azahuzwa

Iri vugurura ahanini rishingiye ku guhuza amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'abagize Inteko Ishinga Amategeko, bivuze ko mu gihe iri tegeko ryaba ritowe, amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite yazaba muri Kanama 2024.

Aya matora yombi yazajya abera rimwe, buri myaka itanu, igikorwa cyitezweho kugabanya umwanya amatora yatwaraga n'ikiguzi cyayo.

Ubusanzwe itora rimwe ryabarirwaga arenga miliyari 7 Frw, bivuze ko yombi ari miliyari 14 Frw, ariko mu gihe yahuzwa, yaba miliyari nibura 8 Frw.

Amatora nahuzwa, hari byinshi bizahinduka. Urugero, nk'abakandida bamwe biyamamazaga ku mwanya w'umukuru w'igihugu, batahirwa bakajya gushakira mu Nteko Ishinga Amategeko, ntabwo bizaba bigishoboka.

Urugero nka Dr Frank Habineza yiyamamarije umwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora aherutse, adahiriwe ajya gushakira mu badepite ho bicamo, abona amajwi asabwa.

Kugira ngo izi mpinduka zishoboke, manda y'Abadepite bariho uyu munsi, igomba kongerwa ikazarangirana n'umwaka utaha.

Ingingo ya 174 y'iri tegeko ivuga ko "Abadepite bari mu myanya igihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangiye gukurikizwa bakomeza imirimo yabo kugeza igihe cy'iseswa ry'Umutwe w'Abadepite ku mpamvu z'amatora."

Iseswa ry'Inteko Ishinga Amategeko rivugwa, rikorwa hasigaye nibura iminsi 30 kandi itarenga iminsi 60 ngo manda y'abawugize irangire. Gusa mu gihe igihugu kiri mu bihe bidasanzwe, ntabwo gusesa bishobora.

Uburyo Perezida wa Repubulika ashyiraho abayobozi buzahinduka

Iri tegeko rivuguruye ntirizahindura ububasha bw'Umukuru w'Igihugu bwo kuba yashyiraho abayobozi batandukanye, gusa inzira byacagamo zizahinduka.

Ubusanzwe, Umukuru w'Igihugu yashyiragaho umuyobozi runaka, urwandiko rubyemeza rugatangazwa na Minisitiri w'Intebe, hanyuma wa muntu akarahira agatangira imirimo.

Itegeko ryateganyaga ko nyuma y'uko wa muntu ashyizweho, bigomba kwemezwa na Guverinoma mu Nama y'abaminisitiri. Biravuze ngo, umuntu yarahiraga, agatangira imirimo ariko iteka rimushyira mu mwanya rikazagaruka ku Nama y'Abaminisitiri kugira ngo ryemezwe.

Impinduka nshya zihari ubu, ni uko iryo teka ritazongera gusubira mu Nama y'Abaminisitiri, kuko n'ubundi, uhabwa umwanya yabaga yatangiye akazi mu buryo busanzwe.

Ntibikiri ngombwa ko urubanza rusomerwa mu ruhame

Indi ngingo yahinduwe ni iya 151 (yabaye iya 153), igenga amahame y'ubucamanza, aho hakuwemo ihame ry'uko urubanza rugomba "gusomerwa mu ruhame".

Ubusanzwe urubanza ruburanishirizwa mu ruhame, bigakomeza na gutyo igihe rugiye gusomwa. Umucamanza ategetswe ko asomera urubanza mu ruhame mu cyumba cy'iburanisha.

Hari aho byageraga akisanga ari gusomera intebe gusa, nta bantu bari mu cyumba. Ariko kuko itegeko riteganya ko rugomba gusomerwa mu ruhame akaba agomba kubikora nta yandi mahitamo.

Ubu mu itegeko nshinga, iyo ngingo izavamo gusa igume mu yandi mategeko agenga imiburanishirize y'imanza, ariko hagomba kuzasobanurwa uruhame ruvugwa urwo arirwo.

Bivuze ko hashobora gutangira kwifashishwa ikoranabuhanga mu gusoma urubanza, imyanzuro ikaba yajya itangazwa hakoreshejwe imbuga zitandukanye n'ibindi nk'ibyo bigomba kuzasobanurwa byimbitse.

Izindi mpinduka zitezwe

Mu ngingo ya 139 (yabaye iya 141), igenga Komisiyo z'Igihugu, Inzego Zihariye, Inama z'Igihugu n'Ibigo bya Leta, ibyerekeye ishyirwaho rya Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside n'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco, byakuwemo kubera ko izi nzego zitakiriho.

Mu ngingo ya 153, 154, 155, 156 n'iya 157 (zabaye 155, 156, 157, 158 na 159) zerekeye ubutegetsi bw'ubucamanza ahavugwa inkiko nkuru n'abacamanza bazo hongewemo 'Urukiko rw'Ubujurire n'abacamanza barwo'.

Mu ngingo ya 128 n'iya 131 (yabaye iya 129 n'iya 132), hakuwemo ibika biteganya amategeko ngenga agena ibigomba gukurikizwa mu kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Minisitiri w'Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, ati 'Ni ukugira ngo ibyateganywaga muri ayo mategeko ngenga atandukanye bizashobore gushyirwa mu itegeko ngenga rimwe, bityo bifashe kurushaho koroshya imikoranire y'inzego bireba mu igenzura.'

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yasobanuye ishingiro ry'umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga
Abagize Biro y'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, ubwo basesenguraga ishingiro ry'umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rwo-kuvugurura-itegeko-nshinga-rwatangiye-menya-ingingo-zishobora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)