U Rwanda ruribuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhare rukomeye n'abapasiteri,abapadiri,ababikira ndetse n'abayoboke b'amadini hafi ya yose mu Rwanda.
Mu gihe cya Jenoside yakowe Abatutsi mu 1994, bivugwa ko Abanyarwanda barenga 90% bari abakirisitu.
Kiliziya Gatolika n'Itorero ry'Abaprotesitanti, n'amwe mu madini amaze imyaka isaga 120 ageze mu Rwanda ndetse yari afite abayoboke benshi cyane mu gihe cya Jenoside.
Birumvikana ko bake basigaye atari bo bonyine bishe Abatutsi barenga miliyoni mu gihe gito, bakabikorana ubugome ndengakamere bwatangaje isi yose.
Amadini yagize uruhare rukomeye muri Jenoside na mbere y'aho muri 1959.
Bijya gutangira,Musenyeri André Perraudin yagize uruhare rukomeye mu mahame ya Parmehutu muri 1959, n'ibindi bikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe irigishwa ndetse icengezwa mu bantu bikozwe na leta n'amadini guhera muri 1959 kugeza ibaye mu 1994.
Mu gihe cya jenoside,kiliziya n'insengero zahungiyemo Abatutsi ku bwinshi kuko bibwiraga ko ntawabicira mu nzu y'Imana.
Nk'uko abarokotse Jenoside babihamya ndetse n'inkiko zo mu gihugu no hanze y'u Rwanda zikabyemeza,igihe hicwaga Abatutsi,abihayimana benshi bafatanyije n'interahamwe n'impuzamugambi kwica buri wese nta n'umwe urokotse.
Urugero ni Nyange muri Diyoseze ya Nyundo n'ahandi henshi.
Uretse Kiliziya Gatolika, no mu yandi madini bamwe mu bahagararaga imbere y'abakirisitu babwiriza, bafashe iya mbere mu kwica. Uyu munsi hamwe mu hahoze insengero na Kiliziya habaye inzibutso.
Musenyeri Nsengiyumva wari Arkiyepiskopi wa Kigali, kuva mu 1976-1994, yashyigikiye 100% politiki mbi y'urwango n'ubwicanyi ya Leta ya Habyarimana, ntiyitandukanya nayo cyangwa ngo agire inama ubutegetsi yari inshuti yabwo magara ngo bureke gutegura no gushyira mu bikorwa ubwicanyi na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu yabaye umuyobozi mu ishyaka MRND rya Perezida Habyarimana, aba inshuti magara y'ubutegetsi bwe ku buryo byari kumworohera kugira icyo ahindura ku mugambi wa jenoside wategurwaga.
Muri Jenoside,Musenyeri Nsengiyumva ndetse na mugenzi we Musenyeri Tadeyo Nsengiyumva wa Kabgayi bareruye bemera Leta ya Sindikubwabo na Kambanda, bemeza ko abasirikare barindaga Habyarimana batangije ubwicanyi ngo bihorera kubera ishavu, akababaro n'agahinda ngo batewe n'iyicwa ry'umubyeyi wabo.
Byanditswe mu mabaruwa yo ku wa 09 Mata 1994 no ku wa 11 Mata 1994.
Mu yindi baruwa yo ku wa 27 Mata 1994 abo basenyeri bavuze ko Guverinoma y'Abatabazi na FPR Inkotanyi bafite uruhare rungana mu bwicanyi bwari mu gihugu, bagahamagarira impande zombi guhagarika imirwano kandi nyamara ikibazo nticyari intambara ahubwo cyari Jenoside.
Abo basenyeri nta jambo na rimwe bavuze kuri Jenoside yari yayogoje igihugu cyose uhereye muri za paruwasi za Kiliziya Gatorika.
Muri Arikidiyosezi ya Kigali, paruwasi zayo nyinshi zari zuzuye imirambo y'abatutsi bishwe n'abasirikare n'interahamwe nka: Nyamata, Ntarama, Ruhuha, Musha, Ndera,n'izindi.
Mu yandi madini hari abasenyeri bari bashyigikiye ko Abatutsi bicwa barimo nka Musenyeri Augustin Nshamihigo wa Diyosezi Anglikani ya Shyira; Musenyeri Michel Twagirayesu wo mu Itorero Presibiteriyani n'abandi.
No mu gihe yari yarahungiye I Kabgayi Musenyeri Visenti Nsengiyumva yakomeje gukurikira ibyaberaga mu murwa mukuru wa Kigali, ndetse aza no kwandikira Padiri Munyeshyaka amushyigikira mu bikorwa bye yakoreraga muri Sainte Famille, Saint Paul na CELA byo kwica abatutsi no gusambanya abakobwa ku gahato.
Padiri Munyeshyaka yitwazaga imbunda agendana n'interahamwe n'abasirikare ba Colonel Laurent Munyakazi na Colonel Tharcisse Renzaho, babaga bagiye kwica hirya no kino muri Kigali.
Urukiko Gacaca rwa Rugenge rwahamije Padiri Munyeshyaka Wenceslas igifungo cya burundu nyuma ya guhamwa n'ibyaha yakoze muri Jenoside.
Muri Kanama 2015 nibwo ubushinjacyaha bw'u Bufaransa bwahagaritse gukurikirana Padiri Munyeshyaka buvuga ko nta bimenyetso bifatika bimushinja.
Padiri Edouard Nturiye wari uzwi nka Simba wapfuye kuwa 26 Ukuboza 2022,yahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa gufungwa burundu.
Padiri Nturiye wayoboraga Seminari nto ya Nyundo, Inyandiko y'Urukiko rwa Mbere rw'Iremezo rwa Kibuye mu 1996, igaragaza ko muri Mata 1994, yabaye icyitso cy'ubwicanyi bugamije gutsemba ubwoko bw'Abatutsi, bwahitanye abantu barenga 60 muri seminari nto ya Nyundo.
Mu byo Padiri Nturiye yashinjwe harimo n'uruhare rwe by'umwihariko mu rupfu rwa mugenzi we Padiri Adrien Nzanana. Hari kandi guhunga ikigo yayoboraga agasiga abari bagihungiyemo mu kaga, akisangira Interahamwe, agakorana na zo.
Yasize abahungiye mu iseminari avuga ngo agiye gushaka icyo kwifubika, aragenda akorana ku mugaragaro n'Interahamwe, akaziyobora neza aho abantu benshi bari barundanyijwe, yarangiza agasubirayo, bwacya agakomeza akazi ko kuyobora Interahamwe.
Padiri Nturiye yashinjwe kujya mu nama kuri Mahoko; gucumbika kwa Mwalimu Mwambutsa kuva ku wa 8 Mata 1994 kugeza agiye i Nyange gusomera misa Interahamwe buri gitondo.
Bamushinje kandi kujya ku Gisenyi mu irimbi ajyanye n'Interahamwe zigiye kwica Musenyeri Kalibushi no kwimikwa n'interahamwe zikamwambika imyenda y'abasenyeri, zikamugira Musenyeri w'umuhutu wa Nyundo.
Padiri Seromba wari umukuru wa Kiliziya ya Nyange, azahora yibukwa nk'umupadiri wategetse ko kiliziya yari ayoboye isenyerwaho Abatutsi bagera ku 2000 bari bayihungiyemo, hakoreshejwe tingatinga.
Icyo gihe, ngo Padiri Seromba yari yaraye akoranye inama na Burugumesitiri Ndahimana Gregoire na IPG Kayishema Fulgence, umucuruzi Kanyarukiga n'abandi bayobozi babwira abari bahungiye i Nyange ko Abatutsi ari bo bateye igihugu nta bundi bufasha babaha.
Umwe mu barokotse icyo gihe,yavuze ko yiyumviye Padiri ubwe abwira umushoferi w'imashini ngo nayisenye 'Abahutu bazubaka indi.'
Mu buhamya bwatanzwe n'abari muri iyi kiliziya ngo babonye bikomeye batangiye gutakambira Padiri Seromba ngo abasengere ku buryo nibanapfa bapfa bameze neza.
Igisubizo yabahaye nuko ngo atari we kamara na bo bashobora kwisengera bitabaye ngombwa ko Padiri abafasha.
Ku wa 16 Mata 1994, Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange, baricwa. Interahamwe n'abapolisi bagose Abatutsi bari bahungiye muri iyi kiliziya, abangavu b'abatutsikazi bafatwa ku ngufu n'abajandarume n'abandi bapadiri.
Uwo munsi i Nyange hageze amakamyo yuzuye amabuye yo gukwirakwiza mu Nterahamwe n'abaturage b'Abahutu kugira ngo bayakoreshe bica Abatutsi mu kiliziya.
Padiri Seromba yakatiwe igifungo cya burundu, ubu akaba arimo kukirangiriza muri Benin.
Uko tingatinga yasenyaga kiliziya ni ko abajendarume n'abapolisi bateraga za gerenade mu kiliziya, naho abashatse guhunga Interahamwe zikabatera amabuye cyangwa abajandarume bakabarasa. Icyo gitero cyishe abatutsi bagera ku 1500.
Kuri uwo munsi kandi, Abatutsi bagera ku 5000 bari bahungiye muri Kiliziya ya Ntarama mu Bugesera bishwe n'Interahamwe n'abasirikare bo mu kigo cya Gako n'abandi baturutse i Kigali.
Ababikira barimo Mukarubibi Theopista wabarizwaga mu muryango w'Abenebikira ashinzwe igikoni ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB),yahamijwe ibyaha bitandukanye kubera gufatanya n'abaganga, abaforomo n'abandi bakozi ba CHUB mu bwicanyi bwakorewe muri ibyo bitaro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urukiko Gacaca rwa Butare-ville rwamukatiye imyaka 30 y'igifungo ku wa 11 Kanama 2006. Afungiye muri gereza ya Nyamagabe.
Abandi babikira bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni Soeur Gertrude witwa Consolata Mukangango wavutse mu 1958 naho Soeur Marie Kizito we yitwa Mukabutera Julienne wavutse mu 1964.
Bombi bahamijwe ko bagize uruhare rukomeye mu rupfu rw'Abatutsi barenga 7600 bari bahungiye kuri Monastere ya Sovu iherereye mu Karere ka Huye akaba ari naho aba babikira bari batuye.
Aba babikira bombi bashinjwa gusohora mu nzu abari bahungiye muri iyi Monastere kugeza no ku miryango y'Ababikira bayibagamo ndetse Mukangango ashinjwa ko yandikiye uwari Burugumesitiri wa Komini Huye, Rutegesha Jonathan amusaba kuza kwirukana impunzi zari zahahungiye mu ibaruwa yanditse tariki 5 Gicurasi 1994.
Mu gihe interahamwe zajyaga kwica Abatutsi kuri iyo Monastere, ngo Soeur Gertrude niwe wagendaga yerekana ibyumba byari byihishemo Abatutsi, interahamwe zikagenda zibakuramo zikabica naho Soeur Marie Kizito ngo niwe wazanye Akajerekani ka Peteroli agaha interahamwe kifashishwa mu gutwika Abatutsi.
Mu bandi ba Kiliziya gatolika bahamwe n'ibyaha bya Jenoside harimo Padiri Denys Sekamana wo muri Diyosezi ya Butare,wakatiwe igifungo cy'imyaka 15,Padiri Rukundo Emmanuel wakatiwe imyaka 25 gusa m'Ukuboza 2016, yarekuwe n'umucamanza Théodore Meron.
Hari kandi Padiri Ndagijimana wahoze ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Byimana mu 1994.Muri 2008 yakatiwe gufungwa burundu n'Urukiko Gacaca nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya Jenoside, ubu ari muri gereza ya Mpanga.
Itorero rya Angilikani ryari rifite Abasenyeri 7 mu 1994. Batatu muri bo Nshamihigo,Ruhumuliza na Musabyimana bashinjwa gukora jenoside.
Musenyeri Musabyimana Samuel yari Umushumba wa Diyosezi y'Abangilikani ya Shyogwe mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama. Yafashwe ku wa 26 Mata 2001, muri Kenya yoherezwa muri TPIR.
Yashinjwaga ibyaha bine birimo Jenoside, ubugambanyi bwo gukora Jenoside, kugira uruhare muri Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Gacaca ya Shyogwe yari yaramukatiye burundu y'umwihariko.
Musenyeri Ruhumuriza Aron yashinjwe kwicisha Abatutsi bari hagati ya 150-200 baturutse mu bice bitandukanye bari bahungiye mu rusengero rw'Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Abarokotse ntibahwema kuvuga uburyo Musenyeri Ruhumuriza Aron, wariyoboraga yahamagaje Interahamwe zo kubica.
Pasiteri Jean Uwinkindi muri 2015 yahamwe n'ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akatirwa gufungwa burundu.
Uwinkindi wahoze ari Umushumba mu Itorero rya ADEPR mu yahoze ari Komini Kanzenze muri Perefegitura ya Kigali Ngari.
Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo kuyobora ibitero simusiga byahitanye Abatutsi benshi ndetse no kujya kuri bariyeri zabaga zigamije kurobanura abatutsi bari bwicwe, ibyaha yahamijwe ko yabikoranye ubugome bukomeye.
Yitabiriye kandi inama nyinshi zanogerezwagamo imigambi yo kurimbura Abatutsi, bigize icyaha cyo kurimbura nk'icyaha cya Jenoside.
Mu bandi hari nka Padiri Ntimugura Laurent wafunguwe arangije muri gereza igihano cy'imyaka 20, Padiri Ngirinshuti Tadeyo wafungiwe muri Gereza ya Cyangugu imyaka itanu aregwa ibyaha birebana na Jenoside na Padiri Mategeko Aimé ufungiwe i Mpanga.
Muri 1994,abayoboke b'itorero rya ADEPR bifatanyije n'interahamwe mu kwica Abatutsi ndetse aba ntibatinye kwica abo basenganaga, bahuriraga muri nibature buri gitondo ndetse bakanaririmbana.
Bamwe mu bayoboke b'iri torero n'andi madini batanze umusanzu mu gushinga Radio RTLM yagize uruhare runini mu gushyigikira ko abatutsi bicwa.
Abarokotse jenoside bavuga ko abapadiri benshi bahazaga Interahamwe zivuye kwica abatutsi ndetse abasenyeri n'abapasiteri muri amwe mu madini bazihaga umusanzu mu kumara Abatutsi.
Mu 2017 Papa Francis yemeye ko Kiliziya nk'urwego hari aho yateshutse ikagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu bihayimana harimo abantu bakoze Jenoside.
Mu mwaka wari wabanje, ADEPR yasabye imbabazi mu izina ry'itorero ku ruhare abayobozi baryo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.