Urukiko rwarekuye abakozi ba Nyanza na Gisagara bashinjwaga ibyaha birimo guhombya leta #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwafunguye abakozi batanu b'Akarere ka Nyanza na Gisagara barimo ba gitifu b'utwo turere twombi,bari bamaze iminsi bafungiye ibyaha birimo gutanga isoko ryo kubarura imitungo y'Uturere twabo ryarangiye bivugwa ko sosiyete yarikoze yishyuje amafaranga y'umurengera.

Aba bakimara gufatwa,bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro na Rwezamenyo.

Aba bayobozi bafunzwe mu kwezi gushize,bari bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry'amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro ndetse n'akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo.

Gusa, iyo usomye neza dosiye y'aba bakozi, bisa nk'aho bari bakurikiranyweho icyaha kitaraba kuko bashinjwa guteza igihombo Leta kandi urubanza rwo kwishyurana n'uwakoze isoko rukiri mu rukiko rw'ubucuruzi.

Ibi bivuze ko Leta ntacyo irahomba kuko itigeze yishyura uwo rwiyemezamirimo.

Kugeza ubu nta makuru azwi yo gusezera cyangwa kwirukanwa ku kazi kuri aba bakozi bose bari bafunzwe, bivuze ko baza gusubira mu kazi kabo.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urukiko-rwarekuye-abakozi-ba-nyanza-na-gisagara-bashinjwaga-ibyaha-birimo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)