Umwaka urashize umuhanzi w'igitangaza Burabyo Dushime Yvan wamamaye ku izina rya Yvan Buravan atuvuyemo byari amarira menshi ndetse n'agahinda tariki 17 Kanama 2022 ubwo umusore ufite impano idasanzwe yo kuririmba inkuru yasakaraga i musozi ko yamaze kwitaba Imana.
Kuri uyu munsi tariki 27 Mata 2023 nibwo nyakwigendera yujuje imyaka 28 akaba Yvan Buravan yarabonye izuba mu mwaka 1995 mu kwezi kwa Kanama tariki 27 binyujijwe kuri Instagram ya nyakwigendera Yvan Buravan ushinzwe kuyikoresha yatangaje ko uyu munsi ar'isabukuru ya nyakwigendera Yvan Buravan ndetse ko yujuje imyaka 28 y'amavuko.
Yvan Buravan yari umwe mu bahanzi nyarwanda babashije kumenyekanisha igihugu cy'u Rwanda ku rwego rw'Isi ubwo yegukanaga igihembo gitangwa ku rwego rw'Isi n'umuryango uvuga ururimi rw'Igifaransa cyitwa Prix Découvertes mu mwaka wa 2018 Yvan Buravan kandi yatangiye umuziki afite imyaka 14 gusa y'amavuko akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo yise 'Malayika' yashyize hanze mu mwaka wa 2016.
Umuhanzi Yvan Buravan yapfiriye mu gihugu cy'u Buhinde nyuma yo kuva mu Rwanda akerekeza muri Kenya bikarangira ajyanywe mu Buhinde kuvurirwayo ari naho yaje gupfira akaba yarishwe n'indwara ya kanseri y'impindura.
Yvan Buravan n'umusore warangwaga n'amagambo y'urukundo kandi yubaka n'umwe mu bahanzi nyarwanda bari bafite igikundiro muri rubanda uwavuga ibyiza bya Yvan Buravan bwakira bugacya gusa reka tumwifurize isabukuru nziza aho ari kandi agire iruhuko ridashira.
Â
Dore uburyo abantu bagiye bifuriza isabukuru nziza y'amavuko Yvan Buravan: