Urutonde rw'abanyarwandazi 10 bakina firime nyarwanda bakunzwe kurusha abandi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Twateguye urutonde rw'abakinnyi b'igitsinagore bakunzwe cyane hano mu Rwanda kurusha abandi mu mwaka wa 2022-2023.

Umwanditsi w'UMURYANGO yagendeye ku bitekerezo bitangwa filime bakinamo ziba zasohotse ndetse ko ku mubare w'ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa Instagram.

1.Alliah Cool

Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool ni umwe mu bagore bakora filime bamaze kwamamara cyane, mu Rwanda no hanze yarwo ndetse afatwa nk'umugore umaze kwamamare muri afruika mubijyanye no .

Alliah muri Werurwe 2022 yamuritse magazine yise 'Alliah Mag', igamije gusakaza ibikorwa by'abagore.

Yayimuritse nyuma y'aho tariki 7 Werurwe 2022 yari yakoze igikorwa kigamije gufasha abagore gufunguka mu mutwe bakamenya uko babyaza umusaruro amahirwe babonye, bityo bakabaho neza kuko amahoro ya mbere ahera mu nda. Iki gikorwa yakoze cyari kirimo abagore n'abakobwa 59.

Muri Gashyantare 2022 Alliah Cool yatangajwe muri ba Ambasaderi b'Umuryango w'Abibumbye, bashinzwe kugarura amahoro ku Isi [UN eminent peace ambassador]. Ubu arebererwa inyungu n'Ikigo cy'Abanya-Nigeria cya One Percent International MGT.

Muri Nzeri 2021 yaherukaga gushyira hanze filime 'Alliah the movie', igaruka ku ihohoterwa rikorerwa abagore. Ari kwitegura gushyira hanze filime yise 'Accidental Vacation', iggaruka ku bantu benshi bahuriye mu biruhuko ku buryo butunguranye.

Uyu mugore ukunze kurangwa n'ubugiraneza muri uku kwezi yishyuriye ubwisungane mu kwivuza abagore 50 bo muri Gatsibo, batewe inda zitateguwe.

Alliah Cool ni umwe mu bagore bamaze gukora byinshi mu myidagaduro.


2.Usanase Bahavu Jeannete (Kami Impanga)

Bahavu Jeannette Usanase wamamaye nka Diane muri Cinema nyarwanda ni umukobwa w'umunyarwandakazi umaze gukina filime enye zirimo: Umuziranenge aho yakinnye yitwa Jasmine, Ca inkoni izamba yakinnyemo yitwa Mimi, City Maid akinamo yitwa Diane ndetse na Impanga yakinnyemo yitwa Kami, ikaba ari na filime ye bwite. Yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2016, yanagaragaye mu ndirimo ya Social Mula yitwa Ku ndunduro.

Sibyo gusa kandi Usanase Bahavu Jeannette aherutse kwegukana igihembo cy'imodoka ya ya KIA K5 yakozwe mu 2012, yatsindiye mu bihembo bya RIMA 2023 nk'umukinnyi ukunzwe n'arubanda ndetse ahabwa igihembo cy'umukinnyikazi mwiza w'umwaka (Best Actress) abicyesha filime ye 'Impanga' mu Rwanda hose.

3.Uwimpundu sandrie (Rufonsina Umuturanyi)

Abenshi mwamunye mu mwaka wa 2020 ariko siwo yatangiriyemo gukina filime, dore ko yatangiye mu mwaka wa 2009.

Iyo asobanura inzira y'urugendo rwe yumvikana nk'inzira igoranye kuva muri uwo mwaka atangiye akaza kumenyekana muri za 2019-2020.

Yamenyekanye muri filime nka Seburikoko, Papa Sava, Nyirankotse ndetse na Umuturanyi yamugize ikirangirire.

Iyi filime ayigaragaramo ari umukobwa w'umugoyikazi uba ukundana n'umusore w'i kigali bikamugora kwisanga mu buzima bw'abanyamujyi mu gihe yasuye umukunzi we.

4.Mukayizere Djalia (kecapu Bamenya Series)

Kecapu uzwi na benshi kubera kwigarurira umwanya munini muri filime ya bamenya yanamugize icyamamare, yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2010 atangiriye muri filime 'Ntahezahisi'.

Yaje gukomereza mu zindi filime zitandukanye ariko izina rye rikiri hasi, bimusaba kuza muri filime 'Bamenya' yamugize icyamamare dore ko ari nayo yakuyemo izina Kecapu.

5.Munezero Aline (Bijoux Bamenya Series)

Yatangiye umwuga wo gukina filime akiga mu mashuri abanza aho yagendaga ayobora abandi bana mu dukino dukinirwa mu ruhame, ibi byatumye yigirira icyizere aranabikurana aza gutangira gukina nk'umwuga mu mwaka wa 2016.

Kuri ubu Bijoux n'umumama w'abana 2 ,umaze gukina muri filime nyinshi harimo nka: Gica, Umugabo wanjye, Nyirabayazana, Sakabaka, Bazirunge,City Maid, Bamenya, Impamvu n'izindi.


6.Bazongere Rosie (Citymaid)

Azwi muri filime zitandukanye harimo nka Citymaid, Papa Sava, Impanga, Hustle ivuga ku buzima bwe bwite ndetse n'izindi nyinshi.

Ni umukobwa wazamuye amarangamutima ya benshi ku bw'inkuru y'ubuzima bugoye yanyuze yaje no kumubera inzira imwinjiza mu miryango ya sinema nyarwanda.

Ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n'abasaga 270k.

7. Umunyana Amalisa Nido (Mama sava muri Papa Sava)

Mana Sava yinjiye mu ruganda rwa cinema mu Ukwakira 2017 ubwo yakinaga muri filime yamenyekanye cyane ya Seburikoko.

Nyuma yaje gutangirana na filime Papa Sava ari nayo yakuyemo izina Mama Sava dore ko akina ari umugore wa Papa Sava.

8.Ingabire_Pascaline

Ingabire Pascaline n'umwe mubanyarwandakazi bakunzwe muri sinema nyarwanda , aho yakunzwe ku izina rya Samantha na Teta muri filime zitwaga ayo mazina n'ubundi , usibye iyo firime yakinnyemo kandi hari niye bwite yakinnyemo yitwa 'Inzozi Series ' yitwa Mukaneza .


9.Laura Musanase (Nikuze Citymaid)
Laura Musanase yamenyekanye muri filime ya Citymaid dore ko ari nayo filime imwe rukumbi kugeza ubu amaze gukinamo.

Yatangiye ari umukozi wa mu rugo kubw'ubuzima bushaririye aza ni kwisanga mu mwuga w'uburya. Agaragara nk'umukobwa ufite agahinda kenshi mu gihe akina, ibi byatumye yigwizaho abafana ahanini abo yakinaga ubuzima buhuye n'ubwabo.

Ntakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane dore ko ku rukuta rwe rwa Instagram afiteho amafoto 9 ku bantu 29.4k bamukurikira.

10.Niyomubyeyi Noella (FoFo Papa Sava)

Niyomubyeyi Noella Gentille ukina muri Filime z'uruhererekane zizwi nka Papa Sava na Seburikoko, ni umukobwa w'ikimero gitangaje gikurura abagabo.

Yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2016 ubwo yagaragaraga muyitwa Virunga high school yatambukaga kuri Lemigo tv, icyo gihe abantu benshi bakomeje kumubwira ko ashoboye kandi azagera kure niko gufata iyambere ajya gukora igeragezwa (Casting) muri filime 'Seburikoko' itambuka kuri televiziyo y'igihugu.

Mubiganiro bitandukanye yagiye agirana na bamwe mu bakoresha urubuga rwa Youtube wasangaga imitwe y'inkuru igarukamo ijambo 'wa mukobwa w'Ikibuno' bakabyandika kubera imiterere ye.

Filme y'uruhererekane 'Papa Sava' ni imwe muzamugize ikimenyabose binamufasha gukurikirwa n'abasaga 35,216 ku rubuga rwa Instagram.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urutonde-rw-abanyarwandazi-10-bakina-firime-nyarwanda-bakunzwe-kurusha-abandi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)