Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka rwabeshyuje Moise Turahirwa washinze Moshions - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rwego rwatangaje ko pasiporo y'umwimerere yahawe Turahirwa, yahinduwe ku itariki y'amavuko ndetse n'igitsina. Iyi pasiporo kandi yanahinduwe ahagenewe nimero iyiranga, aho bigaragara ko yasibwe.

Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka rwibukije abanyarwanda bose ko pasiporo nyarwanda n'izindi nyandiko z'inzira zigengwa n'amategeko kugira ngo umutekano w'igihugu n'uw'abazitunze ubungabungwe.

Ingingo ya 47 y'itegeko N° 57/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye abinjira n'abasohoka mu Rwanda ivuga ku 'Guhimba cyangwa gukoresha inyandiko yahinduwe'.

Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura urwandiko rw'inzira, viza cyangwa uruhushya rwo gutura mu Rwanda rwatangiwe mu Rwanda cyangwa mu kindi gihugu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5), ariko kitarengeje imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda itari munsi ya miliyoni imwe (FRW 1.000.000) ariko itarengeje miliyoni ebyiri (FRW 2.000.000).

Mu gihe iki cyaha kivuzwe mu gika cya mbere cy'iyi ngingo cyakozwe n'umunyamahanga, yirukanwa mu Rwanda akimara kurangiza igihano cye.

Ingingo ya 49 y'iri tegeko ivuga ku guhindura cyangwa gukoresha urwandiko ruhinduye.

Umuntu wese, uhinduye mu buryo ubwo ari bwo bwose urwandiko rw'inzira, viza cyangwa uruhushya rwo gutura rwatanzwe n'u Rwanda cyangwa ikindi gihugu;

Ukoresheje urwandiko rw'inzira, viza cyangwa uruhushya rwo gutura mu Rwanda rwatanzwe n'u Rwanda cyangwa ikindi gihugu, rwahinduwe ku buryo ubwo aribwo bwose; Aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarengeje imyaka irindwi (7) cyangwa ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (FRW 1.000.000) ariko atarengeje miliyoni ebyiri (FRW 2.000.000) cyangwa ibyo bihano byombi.

Mu gihe iki cyaha kivuzwe mu gika cya mbere cy'iyi ngingo cyakozwe n'umunyamahanga, yikurukanwa mu Rwanda akimara kurangiza igihano cye.

Ku wa 26 Mata 2023 nibwo Moses Turahirwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto igaragaza ko muri pasiporo ye ari umugore.

Icyo gihe yanditse amagambo agaraza ibyishimo atewe nuko yamaze kwemererwa kwitwa 'umugore' (Female) mu byangombwa bye.

Bukeye bwaho ku wa 27 Mata 2023 Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye gukora iperereza ku byatangajwe na Turahirwa nyuma y'uko bigaragaye ko ashobora kuba yahinduye ibiri muri pasiporo ye.

Icyo gihe RIB yatangaje ko ifoto ya pasiporo yashyizwe hanze na Turahirwa, ari impimbano kuko Urwego rushinzwe Abinjira n'Abasohoka, rwemeje ko iyo pasiporo itigeze itangwa.

Abasobanukiwe neza ibijyanye n'urupapuro rw'inzira babwiye IGIHE ko ibyatangajwe na Turahirwa byigaragaza ko ari pasiporo yiganywe.

Urugero rutangwa rushingiye ku nyuguti ya 'F' isobanura igitsinagore, yanditse mu buryo butandukanye n'uko izindi ziba zanditse.

Iyo foto igaragaza ko Turahirwa yahawe iyo pasiporo mu Ukwakira 2021, bikaba bitumvikana ukuntu nyuma y'imyaka igera kuri itatu aribwo yari yibutse gusangiza abamukurikira ayo makuru.

Ku wa 28 Mata 2023 Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions.

Turahirwa akurikiranyweho ibyaha by'inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

Aherutse nanone kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze ko ashimira leta yamwereye kunywa urumogi. Ati 'Mu Rwanda ni cyo gihugu ku Isi kinyemerera kunywa umuti w'itabi ry'urumogi mu ruhame no mu busitani bwa Kigali nta nkomyi.''

Aheruka kandi kubeshyera Umujyi wa Kigali ko wamutegetse gusiba amarangi agaragaza ibendera ry'abaryamana bahuje ibitsina yasize aho akorera, mu gihe wo wasobanuye ko icyo wamusabye ari ugukuraho amabuye yari ateje umwanda yari yarashyize imbere y'ayo marangi.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka nibwo Turahirwa yatangiye gukora akantu ku mbuga nkoranyambaga ubwo hasakazwaga amashusho byakekwaga ko ari ye asambana n'abagabo.

Nyuma yaje kubyiyemerera ko ari aye ariko yasohotse mu buryo budakwiriye kuko atabigizemo uruhare.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwego-rw-abinjira-n-abasohoka-rwabeshyuje-moise-turahirwa-washinze-moshions

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)