Urwego rw'Umuvunyi rwasabye abayobozi b'inzego z'ibanze kwirinda uburangare buha urwaho ruswa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b'Umujyi wa Kigali, Urwego rw'Umuvunyi, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe imiyoborere RGB, inzego z'umutekano, abayobozi b'imirenge yose igize Umujyi wa Kigali ndetse n'abayobozi b'utugari uko ari 161.

Meya w'Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence yasabye abayobozi b'inzego z'ibanze kwimakaza umuco wo kurwanya ruswa bikareka kuvugwa mu magambo gusa.

Ati 'Kurwanya ruswa bikwiye kuba mu bikorwa aho kuba mu magambo gusa. Iyo tuvuga gushyira umuturage ku isonga nta kindi tuba tuvuga uretse kumukemurira ibibazo byihuse no kumutega amatwi. Iyo ibyo bikozwe neza nta cyuho cya ruswa cyabonekamo."

Urwego rw'Umuvunyi rugaragaza ko mu mwaka ushize rwakiriye ibibazo bifitanye isano na ruswa cyangwa akarengane 307 byo mu Mujyi wa Kigali.

Ibi bibazo byagaragaye cyane mu byerekeye kwimura abaturage ku nyungu rusange, amakimbirane ku mbibi hagati y'abaturanyi, kurangiza imanza zabaye itegeko n'ibyerekeye itangwa ry'ibyangombwa byo kubaka no guhinduza ubutaka.

Nirere yagize ati 'Bigira ingaruka mbi ku muturage ariko n'igihugu muri rusange. Iyo imitangire ya serivisi itari myiza bidindiza imibereho myiza y'abaturage, bituma batakariza icyizere ubuyobozi ndetse binakurura umwiryane, bikanatuma batishima.'

Yongeye gushimangira ko hari politiki n'ingamba zikarishye mu gukumira no kurwanya ruswa, kutayihanganira na gato, kuyigira icyaha kidasaza no gukemura ibibazo bitagombye kujya mu nkiko.

Yaragaje ko inzego z'ibanze zikwiye kujya zishyiraho uburyo bwiza bwo gukurikirana no gukemura ibibazo by'abaturage.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB, Dr Usta Kaitesi yagaragaje ko igiteye impungenge ari uko nubwo mu nzego z'ibanze hagararamo ruswa abaturage bagaragaza ko zitagira uruhare mu kuyirwanya nk'uko bikwiye.

Dr Kayitesi yavuze ko inzego zashyizweho zigamije kurwanya ruswa zikwiye kwikubita agashyi muri uru rugamba.

RGB igaragaza ko igipimo cy'abaturage bashima imikorere ya ba gitufu b'imirenge kiri kuri 81,8%, abayobozi b'utugari 86,3%, abashinzwe imibereho myiza ku tugari biri ku kigero cya 80,6%, ushinzwe kwakira abashaka serivisi ku mirenge ni 79,4%, umukozi ushinzwe imyubakire bikaba 71,7% mu gihe abayobozi b'amatorero babagirira icyizere ku gipimo cya 88,8%.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparancy International Rwanda, Mpiranyi Appolinaire, yagaragaje ko inzego z'ibanze zikwiye gufata iya mbere mu gukemura ibibazo bya baturage nta kindi kigendeweho.

Hagaragajwe ko ruswa ikiboneka mu nzego zitandukanye
Iyi nama yitabiriwe n'inzego zitandukanye mu Mujyi wa Kigali
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda, Mupiganyi Appollinaire yagaragaje ko hakenewe ingamba zikomeye mu guhashya ruswa mu nzego z'ibanze
Dr Usta Kaitesi yasabye abayobozi kwirinda gutuma abaturage babakekaho ruswa kubera imitangire mibi ya serivisi
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kurwanya ruswa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwego-rw-umuvunyi-rwasabye-abayobozi-b-inzego-z-ibanze-kwirinda-uburangare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)