Urwenya: Sokereteri wacu twamuteye inda (isekere) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo yavuye ku kazi hakiri kare cyane, yijimye mu maso ku buryo bigaragara ko afite ikibazo.

Akigera mu rugo, umugore we yatunguwe n'ukuntu atashye kare aho yabereye, anagira amatsiko y'ikibazo afite.

Yamuzaniye akarahure k'amazi, ubundi baricara atangira kumubaza:
Umugore: 'Cher' kuki utishimye?
Umugabo: 'Cher' mfite ikibazo mu biro byanjye.
Umugore: 'Honey' ntukavuge ngo ufite ikibazo twarasezeranye, jya uvuga uti 'dufite ikibazo'!
Umugabo: Ok! Dufite ikibazo mu biro byacu.
Umugore: Ni ikihe kibazo 'chr'?
Umugabo: Sokereteri (Secretary) wacu twamuteye inda, ubu aradutwitiye!



Source : https://yegob.rw/urwenya-sokereteri-wacu-twamuteye-inda-isekere/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)