Uyu ni umwe mu bafotozi bafite ubunararibonye mu gufotora intambara n'amakimbirane hirya no hino ku Isi, kuko yabikoze mu ntambara zirimo iyo muri Somalia, Iraq, Syria, Yemen n'ahandi.
Uyu mugabo wari umusore ubwo Jenoside yakorerwa Abatutsi yabaga, avuka muri Leta ya Iowa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ho yakuriye, yize n'amashuri ye kugeza ubwo yajyaga muri Kaminuza, agahitamo kwiga amasomo aha abanyeshuri kujya kwihugura mu zindi kaminuza mpuzamahanga bafitanye ubufatanye.
Iyo gahunda yo koherezwa mu mahanga ni yo yamugejeje muri Tanzania mu gihe cy'umwaka n'igice, yimenyereza byinshi ku rurimi n'umuco wa Tanzania mu gihe yahamaze.
Mu buhamya yahaye National Geographic, David Guttenfelder yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatangiraga, yari yarasubiye iwabo ari umunyamakuru ufotora kuri kimwe mu binyamakuru byo muri Leta y'iwabo.
Ibibera mu Rwanda yabikurikiranye kuri televiziyo z'iwabo, aza kwigira inama yo gushaka amafaranga akaza kwirebera ibiri kuba, agafata amafoto ari nayo yaje kumufasha kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Ati 'Nasezeye akazi, mpakira buri kimwe mu byo nari mfite. Icyo gihe ubanza nari mfite nk'amadolari ari hagati ya 5000 na 3000. Camera zanjye n'ibindi nabishyize mu gikapu ku mugongo, ntangira gukuruza inda mfotora ngo nimenyereze uko nzabigenza ningerayo, nkafotora imizigo yanjye iri ku mugongo.'
David Guttenfelder yafashe indege umugeza i Nairobi muri Kenya, akomereza i Bujumbura ari naho imodoka z'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) zamukuye zimugeza i Kigali.
Akigera mu Rwanda, David Guttenfelder avuga ko yabonye ibintu amaso atari yarigeze abona .
Ati 'Ntabwo nari narigeze mbona umuntu wapfuye. Mvuye mu nkambi z'impunzi, ikindi kintu nagiye kureba mu Rwanda ni gereza ya Kigali yafungirwagamo abakekwaho uruhare muri Jenoside. Nari mbizi ko nta wundi mufotozi wahageze, ndagenda ndakomanga umuhungu umwe arakingura. Yahise ambwira ko nindamuka ninjiye, nta muntu uzankingurira ngo nsohoke.'
'Narabyemeye ndinjira, mara iminsi itatu mfotora gereza, imibereho yaho yari iteye ubwoba. Abantu bari benshi, abantu baryama aho babonye hose.'
David Guttenfelder wageze mu Rwanda Jenoside irangira, yavuze ko avuye muri gereza yakomereje mu nsengero zari zariciwemo Abatutsi muri Jenoside ziri mu karere ka Bugesera, ari zo Ntarama na Nyamata.
Imibiri myinshi y'abishwe yari itarashyingurwa mu cyubahiro. Ni zimwe mu nsengero zabereyemo ubwicanyi ndengakamere, aho abatutsi bari bazihungiyemo bishwe bunyamaswa n'Interahamwe ndetse n'ingabo za Leta.
Ati ' Mu buzima bwanjye nta bindi bintu bibi nk'ibyo nari narigeze mbona, nta n'ubwo mba nshaka kubigarukaho. Ninjiye mu rusengero rumwe, rwari rwuzuye abishwe muri Jenoside.'
Yakomeje agira ati 'Nagiye mu Rwanda ntekereza ko nzahamara ibyumweru bike amadolari 3000 najyanye yashira ngataha, ariko byarangiye bibaye intangiriro yo gukora akazi nk'ako ubuzima bwanjye bwose. Hafi imyaka y'ubusore bwanjye nayimaze nkorera muri Afurika, mfotora intambara gusa.'
David Guttenfelder muri Afurika yafotoye mu Rwanda, mu Burundi, Somalia, Sierra Leone, Liberia, Zaire n'ahandi.