Urwishe ya nka ruracyayirimo: Mu butumwa bwo Kwibuka, Blinken yongeye gukoresha imvugo itera benshi kwibaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amerika ni cyo gihugu cyonyine cyinangiye, kikanga guhindura imvugo yacyo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe yemejwe n'Umuryango w'Abibumbye ndetse n'izindi nzego zitandukanye.

Cyagumye ku mvugo yo gupfobya Jenoside, yo kuvuga ngo 'hibukwe bose', ibintu bitesha agaciro urupfu rw'agashinyaguro Abatutsi bishwe bazizwa uko bavutse, nyuma y'igihe bahigwa kandi bameneshwa.

Ibyo Amerika ikora, ibikora ku Rwanda gusa, ntijya ibikorwa ku bindi bihugu byabayemo Jenoside.

Urugero, muri Jenoside yakorewe Abayahudi hagati ya 1940 na 1945, mu bishwe harimo n'abantu bo mu yandi moko n'amatsinda y'imibereho anyuranye nk'abafite ubumuga n'andi. Gusa iyo bari kwibuka iyi Jenoside yakorewe Abayahudi, ntabwo bajya bongeraho ngo 'n'abandi bose bazize kutifatanya n'Abanazi mu kwica Abayahudi.' Iyi mvugo ntiyemewe kuko ipfobya Jenoside ivugwa.

Hagati aho Abayahudi bishwe muri Jenoside yabakorewe babarirwa muri miliyoni esheshatu mu gihe abo mu yandi moko cyangwa andi matsinda nk'abatinganyi n'abari bafite ubumuga, n'abandi batarondowe muri iyi nkuru bose babarirwa muri miliyoni 5. Ni ukuvuga ko umubare wabo wenda kungana n'uw'Abayahudi bishwe.

Aha rero niho benshi bahera bibaza ukuntu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeza gukoresha imvugo yo kuyobya uburari no gupfobya iyo bigeze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga Ishami rya Afurika, mu ijambo yageneye Abanyarwanda baba muri Amerika, yakoresheje imvuzo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati 'Kuri uyu munsi, turibuka ubuzima bw'abantu bapfuye mu minsi 100, baguye mu rugomo ndengakamere, turibuka ibihumbi by'Abatutsi babiguyemo, abagabo, abagore, abana bose bibasiwe n'abicanyi kubera ubwoko bwabo. Turibuka kandi abahutu, abatwa, n'abandi bose bishwe kubera kutavuga rumwe n'ubutegetsi bw'abajenosideri. Twifatanyije n'abarokotse, banyuze mu biteye ubwoba kandi turacyunamiye ababo babuze bakibakunze.'

Si Molly Phee wenyine kuko na benshi mu bayobozi ba Amerika ni yo mvugo bakoresha.

Iyi mvugo ishinyagura yayiherekeresheje kuvuga ko batazihanganira uwo ari we wese upfobya, agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se akagabanya imibare y'abayiguyemo nyamara ni byo we yakoze arenzaho no kuvuga Jenoside zirenze imwe.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, mu butumwa yahaye IGIHE, yavuze ko inshingano za mbere abantu bafite ari ukuvuga ukuri kw'ibyabaye mu 1994.

Ati 'Inshingano za mbere ni ukuvuga tudaca ku ruhande ibyabaye mu 1994 kandi tukarwanya abashaka gupfobya no gukoreka aya mateka. Tugomba kubikora ku bw'abapfuye no ku bw'abarokotse, kandi no ku nyungu z'igisekuru kizaza kitaravuka.'

Mukantabana yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano yagwiriye Isi, ariko ko itapfuye kubaho gusa mu buryo bumeze nk'impanuka kuko ari umugambi wateguwe mu myaka myinshi mbere ya tariki 7 Mata 1994.

Mu 2021, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta yashyize ubutumwa kuri Twitter asubiza abakoresha izi mvugo, nubwo ateruye ngo abavuge mu izina, ababwira ko aho kurwana no gushaka izina nyakuri ryo kwita Jenoside yakorewe Abatutsi, byaba byiza kutagira ubutumwa bohereza.

Uru ni urundi rugero rw'uburyo Amerika itwaramo ibintu, ugasanga igenda irushaho kwiyangiriza isura hirya no hino ku Isi kubera ibisa no kwanduranya, aho usanga imibanire yayo na byinshi mu bihugu ihora izamo za gatebe gatoki ziturutse ku mpamvu zinyuranye.

Izi mpamvu ahenshi zishingira ku kuba Amerika yiyumva nk'umupolisi w'Isi, bityo ibihugu byose ikabibona nk'ibiri munsi y'ibirenge byayo.

Ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yaburiye abashaka guhunga amateka y'ibyabaye, bagoreka ukuri.

Ati "Ntaho wakwihisha ngo wihishe ukuri kwabaye mu mateka yacu. Yewe n'abo bafata igihe bakavuga ibyo bashatse, nibavuge, ahari hari icyo bizabafasha kugeraho ariko ukuri ni uko badashobora kugira aho bihisha, bihisha ukuri kw'ibyabayeho."

Umukuru w'Igihugu yakomeje agira ati "Bamwe mu bagerageza kugoreka ibyabaye mu mateka yacu, nta soni bagira. Ariko dufite ubuzima tubaho, kandi nta muntu n'umwe uzadufatira icyemezo cy'uko tubaho ubuzima bwacu. Dufite imbaraga nyinshi tuvoma muri aya mateka, zitubwira ziti ntimukwiriye na rimwe kwemerera uwo ari we wese kubabwiriza uko mukwiriye kubaho ubuzima bwanyu."

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken, mu butumwa bwe yavuze ko igihugu cye mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyunamiye 'abandi bishwe' kubera kudashyigikira ubutegetsi bw'abajenosideri.

Ubwo aheruka mu ruzinduko mu Rwanda mu 2022, yabajijwe impamvu igihugu cye cyinangiye ku kwemera inyito ya Jenoside yabaye mu Rwanda, nyamara bakerekana ko bifatanyije na rwo mu mahano yarugwiririye.

Ukurikije ikibazo Blinken yabajijwe n'icyo yasubije, birahabanye cyane kuko impamvu y'uko kwinangira ntayo yakomejeho.

Yagize ati 'Ku bijyanye no kwemera Jenoside n'amahano yakozwe, aho duhagaze harazwi. Ndaza kugira umwanya wo gusura urwibutso mu kanya mu rwego rwo gukomeza kumva ububabare benshi banyuzemo. Tuzakomeza gukorana muri Loni hagamijwe kugera ku nyito iyo ari yo yose iboneye y'amateka ari na ko dukora ibishoboka byose kugira ngo ayo mateka atazigera asubira.'

Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga, bibukije Amerika ko ibikorwa byayo byo gupfobya birambiranye.

Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Uturere n'Umujyi wa Kigali, RALGA, Ladslas Ngendahimana, yagize ati 'Biteye urujijo. Uyu munsi twese twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Nta mpamvu yo kurushywa no gushakisha inyito ikwiriye. Abo bishwe kubera ibitekerezo bya politiki bazibukwa ku wa 13 Mata. Uyu munsi ni umwihariko w'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Uwitwa Kayumba Bertrand we yahise yifashisha amagambo akomeye yandistwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ati 'Kandi abo barwana no gushakisha inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi, byaba byiza nta butumwa batwoherereje uyu munsi. Tuzakomeza tumere neza nk'uko twahoze tumeze neza.'

Naho uwitwa Hugo we yamubajije icyo agamije n'uwo yifuza gushimisha atoneka Abanyarwanda ku munsi nk'uyu.

Ati 'Wongeye wacyishe Munyamabanga, kuki ushakisha ibisobanuro byinshi? Ni nde uri kugerageza gushimisha ? Ariko ni ryari muzahagarara ku mateka y'ukuri? Iyo ni yo mpamvu Isi yose iri kwishimira kubabona murimbuka.'

Antony Blinken yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali asobanurirwa uburyo Abatutsi bishwe bazizwa uko bavutse, ariko yanze kuva ku izima ngo ahindure imvugo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwishe-ya-nka-ruracyayirimo-mu-butumwa-bwo-kwibuka-blinken-yongeye-gukoresha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)