Â
Umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi Usengimana Faustin yatanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda muri ibi byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Faustin yihanganishije ababyeyi bagizwe intwaza na Jenoside yakorewe Abatutsi kandi barabyaye ndetse n'abana batagize amahirwe yo guhamagara Papa cyangwa Mama kandi baravutse ndetse n'abanyarwanda bose muri rusange bagizweho ingaruka mbi na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Usengima Faustin asoza yihanganisha abanyarwanda bose barokotse ndetse ko hari impamvu ikomeye yatumye barokoka kandi ko Imana ibafiteho umugambi.