Utifite yimanukira cyizimbabwe! Abatuye mu Karere ka Gatsibo barataka ibura ry'udukingirizo dore ko kamwe ukabona ku 1,500 Frw - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe nibura ku mwaka mu Rwanda hatangwa udukingirizo ku buntu turenga miriyoni 4, hari abari gutaka ko batubona ku mafaranga y'umurengera.

Abatuye mu kagari ka Gakoni mu murenge wa Kiramuruzi muri Gatsibo bagorwa no kubona udukingirizo ku buryo n'ukabonye hafi akagura 500.

Aba baturage bo bakomeza bavuga ko aho batugurira 500 bibasaba gukora urugendo rw'amafaranga arenga 1000 kuri moto, ubwo urumva ko kukabona bigutwara 1,500.

RBC yo ivuga ko ugurisha agakingirizo amafaranga arenga 100 Frw aba anyuranya n'amabwiriza.



Source : https://yegob.rw/utifite-yimanukira-cyizimbabwe-abatuye-mu-karere-ka-gatsibo-barataka-ibura-ryudukingirizo-dore-ko-kamwe-ukabona-ku-1500-frw/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)