Uvutsa undi ubuzima aba yisibiye amayira kuko ashobora kubibazwa- Cardinal Kambanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru, tariki 9 Mata 1994, ubwo Abakirisitu ku Isi bizihizaga Umunsi Mukuru wa Pasika, ugereranywa n'izuka rya Yezu.

Ku bizera, bahimbaza uyu munsi wa Pasika, basaba kugira ngo Yezu watsinze urupfu, abahe kwizera ko ubuzima burusha imbaraga urupfu.

Kuri iyi nshuro, Pasika yahuriranye n'icyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Cardinal Kambanda yagaragaje ko guhurirana k'uwa Gatanu Mutagatifu n'umunsi watangirijweho Icyumweru cy'Icyunamo bifite igisobanuro.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati 'Icyunamo cyatangiye ku wa Gatanu Mutagatifu hari icyo bivuze gikomeye kuko twifatanyije, ububabare Abanyarwanda twahuye nabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi tubufatanya n'ububabare bwa Kirisitu.'

'Pasika noneho yo iduha ukwizera kuko Kirisitu yadutsindiye urupfu, uko kwizera rero kuratwubaka kukadufasha kwibuka twiyubaka. N'ubwo urupfu rutubabaza n'amahano yabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi atubabaza ariko dufite ukwizera ko ubuzima bukomeza na nyuma y'urupfu.'
Cardinal Kambanda avuga ko abakirisitu bagomba kugira ukwizera bakishushanya na Yezu watsinze urupfu.

Ati 'Ubutumwa bwa Pasika rero bukaba ari ubutumwa bw'ihumure, butanga ukwizera ku mfubyi, abapakazi, abacitse ku icumu, incike za Jenoside yakorewe Abatutsi'

'Ni ubutumwa bw'ihumure, bubafasha kudaheranwa n'urupfu n'agahinda kuko Kirisitu yadutsindiye urupfu kandi atwigisha ubuzima n'ubwo Sekibi akoresha abambari be bagahemukira abandi.'

Avuga ko nta muntu wagakwiye kuvutsa abandi ubuzima cyangwa ngo yice mugenzi we.

Ati 'Umuntu uvutsa undi ubuzima ni uko aba adafite kwizera ko ubuzima bukomeza kandi aba na we ubwe yihemukiye kuko aba yisibiye amayira kuko ejo aba azabibazwa imbonankubone.'

Yakomeje agira ati 'Tubifurije rero kwibuka turangamiye Kirisitu wazutse akaduha ubuzima akaduha n'imbaraga zo kwiyubaka no kudaheranwa n'agahinda.'

Muri uyu mwaka, Kiliziya Gatolika by'umwihariko yakuyeho itangwa ry'isakaramentu rya Batisimu ryari risanzwe ritangwa kuri Pasika, kuko yahuriranye n'icyumweru cyo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu kugira ukwizera ko Yezu yatsinze urupfu
Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko umuntu uvutsa undi ubuzima na we aba yisibiye amayira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uvutsa-undi-ubuzima-aba-yisibiye-amayira-kuko-ashobora-kubibazwa-cardinal

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)