Uwera Tricia yanditse amateka mu bakobwa 26 b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sultan Suleiman ukuriye ishyirahamwe SS Entreprise ritegura Miss Burundi, yabwiye InyaRwanda ko iri rushanwa rimaze kugera ku rwego rwiza kandi abakobwa bakomeje gutinyuka kuryitabira, nk'urubuga ruzabafasha kurotora inzozi zabo.

Avuga ati 'Ni ubwa mbere mu mateka y'Igihugu, umukobwa w'umutwakazi yitabiriye irushanwa rya Miss Burundi."

Uwera Ricky Tricia wo mu Kirundo yabonetse mu bakobwa 26 bageze mu cyiciro cya cyuma (Semi-Finals), ari nabo bazavamo Nyampinga w'u Burundi 2023.

Ni nyuma y'ijonjora rikomeye ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023, ryitabiriwe n'abakobwa 143 batoranyijwe mu gihugu hose.

Aba bakobwa banyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka, habanza kurebwa niba buri umwe yujuje ibisabwa, ibiro, uburebure, ibimuranga n'ibindi binyuranye.

Hitawe cyane ku kureba umushinga umukobwa ashaka kuzashyira mu bikorwa, uburyo awusobanura, uko abasha kumvikanisha ibitekerezo bye, uburyo avugira imbere y'imbaga n'ibindi bishingirwaho mu kwemeza umukobwa uhiga abandi.

Abakobwa 26 bazavamo Miss Burundi 2023 batangajwe ni: Akimana Linda, Barungura Lyne Chella, Bazahica Tania, Bwitonzi Grace Aurore, Igiraneza Ange Charlene, Igiraneza Beraca, Ingabire Rolyca Ornella, Iraganje Roxanna Rania, Irakoze Cynthia, Irakoze Erica Aimée Carolle;

Ishimwe Ange Bertille, Ishimwe Netty Louange, Iteriteka Ainee Noria, Kaneza Ackissa Yvanna, Kanziza Olga Charruella, Kenguruka Clara, Keza Blandine, Kezimana Melissa, Mizero Anick, Mugisha Elsie Amandine, Ndayizeye Lellie Carelle, Ngabirano Belle Ange Edissa, Ngabire Carly, Rukundo Ange Brunelle, Uwera Ricky Tricia ndetse na Uwimana Ange Belyssa.

Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda, gutwara abantu n'Ubukerarugendo, Bwana Jacques Bigirimana aherutse kuvuga ko iri rushanwa rya Nyampinga w'u Burundi, ari ahantu heza ho kugaragariza ubwiza n'ubuhanga 'bw'abakobwa b'abarundi'.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko iri rushanwa ari amahirwe akomeye ku bakobwa bashaka kugaragaza icyo bashoboye, kubashyigikira no kubatera imbaraga zituma bagera ku nzozi zabo.

Ni ku nshuro ya gatatu hagiye gutorwa Nyampinga w'u Burundi. Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura Kelly Ngaruko wabaye Miss Burundi 2022.

Uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss Burundi 2022, aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram agaragaza uburyo aterwa ishema no kuba yaregukanye iri kamba.

Ibihembo kuri Miss Burundi 2023:

-Azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa 'Ractis'.

-480 Litre za Essance mu gihe cy'umwaka umwe.

-Ubwishingizi bw'ikinyabiziga mu gihe cy'umwaka.

-Kumukorera imodoka igihe igize ikibazo.

-Bazamwishyurira ishuri.

-Buri kwezi azajya ahabwa umushahara w'amafaranga 500.000fbu [Ku mwaka ararenga Miliyoni 2.6 Frw- Ni mu gihe Nyampinga w'u Rwanda ahabwa Miliyoni 9, 600,000Frw ku mwaka].

Ibihembo ku bisonga bye n'umukobwa uzakundwa mu irushanwa 'Miss Popularity':

Igisonga cya mbere azahembwa 2.500.000fbu, ahabwe n'amafaranga yo kwiga.

Igisonga cya kabiri, azahembwa 2.000.000fbu, ahabwe n'amafaranga yo kwiga.

Nyampinga ukunzwe 'Miss Popularity' azahembwa 1.500.000fbu, ahabwe n'amafaranga yo kwiga.


Sultan Suleiman [Uri hagati] ukuriye ishyirahamwe SS Entreprise ritegura Miss Burundi, ubwo bari mu gikorwa cyo guhitamo abakobwa 26 bajya mu cyiciro kibanziriza icya nyuma

 

Uwera Ricky Tricia yabaye umukobwa wa mbere wo mu bwoko bw'abatwa wahatanye muri Miss Burundi 

Hatangajwe abakobwa 26 bazavamo Miss Burundi 2023 

Muri Miss Burundi bifashisha 'Metero' mu kumenya uburebure bw'umukobwa [uburebure bugomba kuba butari hasi ya 1.65cm] 


Abakobwa batambuka mu ntambuko iranga ba Nyampinga imbere y'abagize Akanama Nkemurampaka







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128720/uwera-tricia-yanditse-amateka-mu-bakobwa-26-batsindiye-kuvamo-miss-burundi-2023-128720.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)