Uyu mwaka igomba kugitwara: FC Barcelona yaraye itsinze maze icyizere cyo gutwara igikombe cyirazamuka cyane - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya FC Barcelona amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona y'igihugu cya Espane yazamutse ku rwego rwo hejuru ubwo yatsindaga ikipe ya Atletico Madrid mu ijoro rya cyeye tariki 22 Mata 2023.

Ikipe ya FC Barcelona yatsinze ikipe ya Atletico Madrid igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ferran Torres ku munota wa 44 ku mupira mwiza cyane yarahawe na rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Brazil Raphinha iki gitego cyatumye ikipe ya FC Barcelona ikomeza kuyobora urutonde rwagatenyo rwa shampiyona y'igihugu cya Espane n'amanota 71.

FC Barcelona iyoboye urutonde rwa shampiyona ndetse irusha ikipe ya Real Madrid bahora bahanganye amanota agera kuri 11 yose ndetse na Atletico Madrid ya gatatu amanota 12 mu gihe hasigaye imikino mike ngo shampiyona ya Laliga y'igihugu cya Espane irangire.



Source : https://yegob.rw/uyu-mwaka-igomba-kugitwara-fc-barcelona-yaraye-itsinze-maze-icyizere-cyo-gutwara-igikombe-cyirazamuka-cyane/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)