Wa mukobwa wavuzwe mu rukundo na Rwatubyaye Abdul, atwite inda y'umukinnyi w'ikipe ikomeye cyane - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biravugwa ko Liliane wakanyujijeho mu rukundo na Rwatubyaye Abdul, ari kwitegura kibaruka umwana we n'umuzamu wa Police FC, Kwizera Janvier.

Amakuru avuga ko aba bombi basigaye banabana mu nzu imwe kandi bakaba bari no kwitegura kwibaruka nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru ISIMBI.

Aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo mu ntangiriro z'uyu mwaka.

Uyu mukobwa yavuzwe mu rukundo na Karera Hassan ndetse binavugwa ko yasenye urugo rwa Karera Hassan na Umutoni Diane babanaga muri Finland.

Nyuma ya Hassan, yaje kuvugwa mu rukundo na Rwatubyaye Abdul gusa byaje kurangira yegukanywe na Kwizera Janvier ufatira Police Fc.

 



Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-wavuzwe-mu-rukundo-na-rwatubyaye-abdul-atwite-inda-yumukinnyi-wikipe-ikomeye-cyane/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)