Wagner, abacanshuro muri Congo, umutekano muke mu Burasirazuba… Ambasaderi w'u Burusiya yabivuye imuzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi ku wundi hatangiye kujya hanze amashusho agaragaza abasirikare ba Congo bari kumwe n'abanyamahanga bitwaje intwaro, yaba mu modoka n'ahandi. Bivugwa ko bacumbikiwe muri Hôtel Mbiza, rwagati mu Mujyi wa Goma.

Hari n'andi yagiye hanze, agaragaza imirambo y'abanyamahanga, bikavugwa ko ari abo bacanshuro bagiye kurwanya M23.

Amakuru avuga ko bakomoka mu Burusiya mu Mutwe wa Wagner. Hari andi makuru yatangajwe na Deutsche Welle, ko bamwe muri abo bacanshuro ari abo mutwe wo muri Romania uzwi nka RALF, uyoborwa n'uwitwa Horatiu Potra, ushinzwe gucunga Ikibuga cy'Indege cya Goma.

Ambasaderi w'u Burusiya mu Rwanda, Karen Chalyan, yaganiriye na IGIHE, abazwa ibijyanye n'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo. Yahakanye ko nta bantu bo muri Wagner bari muri Congo, ariko ko na we yumvise ko hariyo abacanshuro.

Ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE

IGIHE: Imirwano yubuye hagati ya FARDC na M23 yahitanye abaturage benshi, abandi ibavana mu byabo. Mutekereza ko byatewe n'iki?

Amb. Chalyan: Nk'Umunyamuryango w'Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano, u Burusiya buhangayikishijwe n'umutekano wifashe nabi mu Burasirazuba bwa RDC.

Umutekano muke muri kariya gace ukomoka ku ngaruka z'ubukoloni, bigakongezwa n'imibereho mibi y'abaturage n'imyitwarire y'ubusambo ya bimwe mu bihugu bikomeye bikomeza kwitwara nka ba gashakabuhake.

Igisubizo cyonyine gishoboka ni uguha imbaraga inzego za Leta ya RDC, zigakorera abaturage bose hatarebwe ku bwoko cyangwa ibindi.

Ambasaderi w'u Burusiya mu Rwanda, Karen Chalyan, yavuze ko nta muntu n'umwe wa Wagner uri muri Congo ndetse ko nta n'ufite inkomoko mu Burusiya uri kurwanirayo

Mu gihe ubu hari koherezwa Ingabo za Afurika y'Iburasirazuba (EACRF), zo muzibonamo igisubizo?

Inzego z'umutekano zonyine ntabwo zabasha kugarura amahoro. Hakenewe ibiganiro ndetse no gutangiza uburyo bwubaka icyizere mu baturage.

Twese turasabwa gukorera hamwe kugira ngo haboneke ibisubizo bizafasha uburasirazuba bwa Congo, bidaciye mu ntambara.

Ibisubizo nibiboneka, bizafasha impande zihanganye gutuza, habeho gushakira hamwe amahoro arambye. Bizarangira buri wese abyungukiyemo.

Rero ibiganiro ku rwego rw'Akarere ni ingenzi cyane mu gukemura ibibazo bihari. Dushyigikiye ubushake ibihugu byo mu Karere byagaragaje mu guharanira guhosha umwuka mubi mu Burasirazuba bwa RDC, hashyirwaho ingamba nshya.

Dushyigikiye ubuhuza bwa Perezida [João] Lourenço wa Angola n'ubwa Kenyatta wahoze ayoboye Kenya ndetse n'Inama Ihuza Ibihugu byo mu Karere k'Ibiyaga Bigari (ICGLR).

Ibiganiro bya Nairobi tubikurikiranira hafi kandi dushyigikiye iyoherezwa ry'Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba. Izi ngamba zose zikwiriye gushyirwa mu bikorwa ku bufasha bw'Umuryango Mpuzamahanga.

Zikwiriye kandi kuzuzanya kugira ngo zifashe kuzana amahoro n'iterambere mu batuye Akarere k'Ibiyaga Bigari. U Burusiya bwijeje umusanzu wabwo kugira ngo bigerweho.

Ko bivugwa ko RDC yasabye umusanzu Umutwe wa Wagner wo mu Burusiya mu guhangana na M23?

[Aseka] Njya nifuza ko nakabaye mpabwa nibura amafaranga 1000 buri uko ngiye gusubiza iki kibazo, nahita mpinduka umuherwe, nkajya nirirwa muri za Casino nkava mu by'ububanyi n'amahanga.

Ndakumenyesha ko nta mukozi n'umwe wa Wagner uri muri RDC. Mu kwirinda ikindi kibazo gisa nk'icyo, nta muntu wo muri Guverinoma y'u Burusiya uwo ari we wese uri mu Burasirazuba bwa RDC, uretse no kurwana.

None se niba abo bacanshuro bivugwa ko bari muri RDC, atari aba Wagner, ni bande?

Numvise ko hari abarwanyi bagaragaye mu Burasirazuba bwa Congo bambaye impuzankano ndetse ngo hari uwaba yarumvise umwe muri bo avuga Ikirusiya.

Sinzi ngo abo bantu ni bande, uko bangana n'aho baturuka. Hari abo numvise ko baturuka muri Ukraine cyangwa Georgia.

Ndagira ngo nkwibutse ko Ikirusiya ari rumwe mu ndimi zivugwa n'abantu benshi ku Isi, ushatse kwerekana ko abantu bose bavuga Ikirusiya ku Isi ari abakozi ba Leta ya Moscow, ntaho byaba bitaniye no kugenda uvuga ko abantu bose bavuga Ikinyarwanda ari abakozi ba Leta ya Kigali.

Wagner ikora ite?

Ndabona na IGIHE ibya Wagner byabashishikaje. Njye birantangaza cyane ko ikinyoma cyahimbwe n'itangazamakuru ry'u Burayi, cyatumye abantu bafata Wagner nk'ikintu kidasanzwe kibera hose icya rimwe.

Ni ingaruka z'icengezamatwara rigambiriwe. Muri make, Wagner ni abukorerabushake, barangwa cyane cyane n'imyitozo ya gisirikare ndetse n'ikinyabupfura.

Tumaze igihe twumva ko u Burusiya buri gukorana bidasanzwe n'ibihugu hirya no hino muri Afurika, haba hari impamvu idasanzwe ibyihishe inyuma?

U Burusiya bumaze imyaka n'imyaka bukorana na Afurika. Mu gihe cya Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti, benshi muri twe twagize uruhare mu gufasha ibihugu byo kuri uyu mugabane mu ntambara zo kwibohora ari na ko dufasha mu guteza imbere ibijyanye n'umutekano n'ubukungu bw'ibyo bihugu. Ni nabyo dukomeje gukora kugeza uyu munsi.

Gushinja u Burusiya ko icyo bushakira Afurika ari ikibi ni ibirego bimaze igihe bicurwa n'Abanyaburayi.

Muri iyi minsi ho biri kwiyongera bitewe no gutsindwa [kw'Abanyaburayi] mu bihugu nka Centrafrique, Mali, Guinea na Burkina Faso, ibihugu bihuriye ku ikoreshwa ry'Igifaransa.

Ahanini ni abananiwe ibyo bari bemeye kugeza kuri Afurika bagasabwa gutaha kuko Abanyafurika babarambiwe, ibyo rero hari ababifata nk'ikosa ry'u Burusiya.

Ushatse rero kureba aho urwango rwibasiye u Burusiya ruturuka, hari ibyo uhita ubona. Igitandukanya ibyo dukora n'ibyo abandi benshi bakora muri Afurika, ni uko twe tutajya tujya aho tutatumiwe.

Ambasaderi w'u Burusiya mu Rwanda, Karen Chalyan, yavuze ko na we yumvise ko muri Congo hasigaye hari abacanshuro
Aba bacanshuro bagaragara mu duce dutandukanye tw'Umujyi wa Goma
Imitwe yigenga ikora nk'abacanshuro b'abasirikare ikomeje guhabwa akazi na Guverinoma ya RDC
Hari amakuru avuga ko nta muntu uba wemerewe kubegera, ko baba bari kumwe n'abasirikare ba Congo aho bari hose
Aba bacanshuro baba batemberera mu duce dutandukanye twa Goma kugeza no mu maguriro yo mu mujyi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wagner-abacanshuro-muri-congo-umutekano-muke-mu-burasirazuba-ambasaderi-w-u

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)