Wairimu Nderitu, yagaragaje ko imyaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kwimakaza ihame ry'ubumwe n'ubwiyunge, yamagana abayipfobya.
Ni mu kiganiro yagiranye n'Umunyamakuru wa Africarenewal, Zipporah Musau. Yavuze ko u Rwanda rufatanyije na Loni hatanzwe ubutabera ku bagize uruhare muri Jenoside.
Muri uko gutanga ubutabera yagarutse kw'itangizwa ry'urubanza rw'Umuterankunga mukuru wa Jenoside akaba n'umwe mu batangije radiyo ya RTLM, Félicien Kabuga nyuma y'imyaka 27 yari ishize yihishahisha.
Nderitu ati 'Gukurikirana abanyabyaha bakaryozwa ibyo bakoze ni intambwe nziza muri ibi bihe bya nyuma ya jenoside. Ni intambwe ariko tutabona mu nguni zose aho tukibona ibikorwa by'ubugizi bwa nabi b'imvugo z'urwango, bigafatwa nk'ibisanzwe.'
Yagaragaje ko nubwo u Rwanda rwateye iyo ntambwe, hakiri imbogamizi zijyanye no gukurikirana abantu bose bagize uruhare muri jenoside cyane cyane abo ku rwego rwo hasi.
Nderitu yagarutse ku bikorwa by'ubugizi bwa nabi bikigaragara mu bice bitandukanye by'Isi ku buryo hatagize igikorwa bishobora kongera gutiza umurindi ibikorwa biganisha kuri jenoside.
Bimwe mu bikorwa ngo bituma ubugizi bwa nabi bwiyongera ni umuco wo gudahana, imvugo z'urwango zibasira abantu bamwe, ivangura rishingiye ku gitsina n'ibindi.
Agaragaza ko hashyizweho ingamba zitandukanye zigamije kurwanya ibikorwa byatuma jenoside zakongera kuba, binyuze mu guhoshya amakimbirane, kwimakaza ubuyobozi bwiza, kubahiriza amategeko n'uburenganzira bwa muntu n'izindi.
Ati 'Kurwanya jenoside ni inshingano za buri wese. Ntabwo intego twihaye zagerwaho tudafatanyije. Abagize igihugu, akarere imiryango mpuzamahanga, sosiyete sivile n'abantu ku giti cyabo twese tugomba gutanga umusanzu mu kurwanya ko byakongera kuba ahandi.'
Abajijwe icyo bari gukora mu kwirinda ko abaturage bazongera kunyura mu bihe bya jenoside, Nderitu yavuze ko bakomeje gushyira imbaraga mu kugaragara ibikorwa byose bishobora gutuma jenoside ibaho n'aho biri kubera kugira ngo birwanywe.
Nderitu yagaragaje ko impamvu ahora yitsa ku kurwanya imvugo zihembera urwango n'izitesha agaciro abantu ari uko izo mvugo zakoreshejwe n'abateguraga jenoside bakambura ubumuntu Abatutsi, ari byo byatumye u Rwanda ruhura n'akaga mu 1994.
Ati 'Biswe inyenzi, bitwa inzoka, bamburwa ubumuntu, bagirwa inyamaswa ari nako bisakazwa no mu itangazamakuru. Abantu benshi bizeye izo mbwirwaruhame, Abatutsi bafatwa nk'abatagira agaciro hanyuma y'abandi bose.'
'Ubwo umugambi wo gutsemba Abatutsi washyirwaga mu bikorwa abaturage bijanditse muri ibyo bikorwa bari baramaze gutegurwa mu mutwe bumva ko bari gukora ibikwiriye. Izi ni zo mvugo z'urwango mbi cyane zakoreshejwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside.'
Yagaragaje ko niba abantu bashaka kurwanya jenoside mu buryo bwose bagomba guhera ku kwamagana izo mvugo aho zagaragara hose kuko 'izo imvugo z'urwango zishobora gutuma habaho ibyaha ndengakamere.'
Yerekanye ko abantu bagomba kurwanya abahakana jenoside bivuye inyuma kuko imvugo bakoresha zuzuye uburozi, zikagira uruhare mu kudindiza amahame y'ubwiyunge, bikongera ihungabana ndetse bigatuma mahoro arambye atagerwaho.
Ati 'Guhakana jenoside yakorewe Abatutsi byasakajwe mu baba mu mahanga cyane cyane mu bice abayigizemo uruhare batakurikiranywe baba. Imvugo z'urwango ziri kwiyongera hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga.'
'Tugomba kuzirwanya twivuye inyuma niba dushaka kugera ku ntego z'uko ko nta handi jenoside zalongera kuba.'
Yagaragaje ko ibiro bye byashyizeho gahunda yo kurwanya izo mvugo zamuritswe ku mugaragaro n'Umunyamabanga wa Loni Mukuru, Antonio Guterres mu 2019, zigakurikizwa mu nzego zose.