Wangabiye inka 10 none ubu zimaze kuba 17 - Gen Muhoozi ashima 'inshuti' ye Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Werurwe 2022 ni bwo Gen Muhoozi yagiriye uruzinduko i Kigali, ahura na Perezida Kagame yita 'se wabo' bagirana ibiganiro byo gukomeza gushimangira umubano hagati y'u Rwanda na Uganda.

Nyuma yaho, Umukuru w'Igihugu yajyanye Muhoozi mu rwuri rwe, amugabira inka icumi z'Inyambo, nk'igihango cy'ubucuti hagati yabo bombi, ndetse uyu muhungu wa Museveni amushimira ko azakura ubwatsi.

Ku mugoroba wo ku wa 24 Mata, Perezida Kagame yakiriye Muhoozi mu isangira rijyanye n'isabukuru ye y'imyaka 49, maze amushimira uruhare rwe mu kuzahura umubano hagati y'ibihugu byombi ku buryo ubu bisigaye ari inshuti.

Ingendo Muhoozi yagiriye mu Rwanda mu ntangiriro za 2022 ni zo zabaye intandaro y'ihagarara ry'ibikorwa byibasiraga Abanyarwanda muri Uganda, abari bafunzwe bazira amaherere barafungurwa bigera n'aho imipaka ifungurwa ikongera kuba nyabagendwa.

Perezida Kagame ati 'Hari amahoro hagati y'ibihugu byacu byombi. Birumvikana ko mushobora kugira amahoro ariko ntimube muri inshuti. Ariko ubu ndatekereza ko dufite byombi. Turi inshuti kandi dufite amahoro.'

Perezida Kagame yashimiye Gen Muhoozi ku ruhare rwe mu gutuma ibihugu byombi bigira amahoro kandi bikongera gushimangira ubushuti. Ati 'Warakoze kuba ikiraro.'

Gen Muhoozi wizihiza isabukuru y'imyaka 49, yavuze umubano we na Paul Kagame, warenze kuba umwe yari Perezida undi ari umusirikare, ahubwo bombi bahinduka 'inshuti'.

Ati 'Igishimangira ubwo bucuti ni inka yangabiye. Kandi ibyo mbifata nk'ikintu gikomeye. Nyakubahwa, ndashaka kukumenyesha ko inka zimeze neza, zarororotse. Wangabiye inka 10 none ubu zimaze kuba 17. Rero kubera ibyo, twahise tuba inshuti.'

Mu muco Nyarwanda, kugabira umuntu inka z'Inyambo ni ikimenyetso gishimangira umubano n'ubucuti biri hagati y'impande zombi.

Inyambo ni ubwoko bw'inka zabayeho kuva kera mu Rwanda rwo hambere. Uwayigabiraga undi byabaga ari ikimenyetso cy'igihango gikomeye cy'umubano utajegajega bagiranye.

Abahanga mu mateka bagaragaza ko inka y'u Rwanda ishimangira igihango cyo kutazahemukirana no kurushaho gufatanya muri byose.

Perezida Kagame yigeze kuvuga ko Muhoozi yagize uruhare rukomeye mu kuzahura umubano w'u Rwanda na Uganda, ku buryo ngo yashakishije nimero ya telefone ye [ya Perezida Kagame] ngo amuvugishe kuri iki kibazo.

Ati 'Muhoozi yanyuze mu nshuti, agera kuri nimero ya telefone yanjye, yanyoherereje ubutumwa ubundi turaganira. Nyuma yaho yarambajije nti ese nagusura, ndamubwira nti ngwino.'

Ubwo yitabiraga isabukuru ye y'imyaka 48 i Kampala, Perezida Kagame yavuze ko nubwo ibyo biganiro bye na Muhoozi byabagaho, ngo yaniyumvishaga ko uko byagenda kose ibyo ari gukora bishobora no kuba bifitwemo uruhare na se (Museveni).

Ati 'Mu buryo ntashidikanyaho nubwo nari mfitiye icyizere gikomeye Muhoozi niyumvishaga ko Perezida wa Uganda (se) agomba kuba ari inyuma y'ubwo butumwa.'

Yakomeje ashimira Muhoozi ku musanzu we, avuga ko igihango kiri hagati y'u Rwanda na Uganda gikomeye kurenza ibibazo ibi bihugu bishobora kugirana.

Ati 'Niba kongera guhuza u Rwanda na Uganda byari bikeneye wowe (Muhoozi) kugira ngo ube umuhuza, ndabishimira Imana. Dufite ibibazo hagati y'ibihugu byacu ariko nari mfite icyizere ko ari iby'igihe gito. Umurunga uduhuje urakomeye [...] Abajenerali beza ntabwo ari abatsinda intambara, ni abatsindira amahoro. Ndishimye kuva warahuje ibihugu byacu byombi.'

Gen Muhoozi Kainerugaba ni umuhungu wa Museveni, ndetse afite ipeti rya General mu Gisirikare cya Uganda. Asanzwe ari Umujyanama wa Perezida Museveni mu bijyanye n'Umutekano.

Perezida Kagame yari kumwe n'abahungu be Ivan Kagame na Brian Kagame ubwo yajyaga kugabira Muhoozi
Perezida Kagame yagabiye Muhoozi inka icumi z'inyambo ku wa 15 Werurwe 2022
Gen Muhoozi Kainerugaba yashimiye Perezida Kagame washimangiye ubushuti bwabo akamugabira inka
Umukuru w'Igihugu yashimiye Muhoozi wabaye ikiraro cy'umubano mwiza hagati y'u Rwanda na Uganda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wangabiye-inka-10-none-ubu-zimaze-kuba-17-gen-muhoozi-ashima-inshuti-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)