Wayne Rooney yahishuye umukinnyi ukwiye gutwara Ballon d'Or uyu mwaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Manchester City iracyafite imbaraga zo guhatanira igikombe cya Premier League, Champions League na FA Cup kandi Wayne Rooney yavuze umukinnyi wayo akwiye na Ballon d'or,

Umunyabigwi wa Manchester United, Wayne Rooney, yemeje ko Erling Haaland kizigenza wa Manchester City agomba gutwara Ballon d'or uyu mwaka kubera ibikorwa bye bitangaje.

Haaland yinjiye neza muri shampiyona y'Ubwongereza kurusha undi mukinnyi wese,nyuma yo kuva muri Borussia Dortmund mu mpeshyi ishize. Kuva icyo gihe, uyu munya Norvege yatsinze ibitego 48 mu mikino 42.

Aheruka kwigaragaza kuri stade y'ikipe bahoze bahanganye,Bayern Munich mu ijoro ryo ku wa gatatu ubwo City yanganyaga nayo igitego 1-1 cyatsinzwe uyu rutahizamu,ihita ikomeza ku bitego 4-1.

Ubuhanga bwe bwo gutsinda ibitego muri iki gihe ni ntagereranywa mu mupira w'amaguru ku isi, ndetse Rooney yavuze ko uyu musore w'imyaka 22 agomba gutwara Ballon d'or uyu mwaka.

Rooney yanditse muri The Times ati: "Erling Haaland ni we mukinnyi w'umupira w'amaguru mwiza ku isi ubu. Lionel Messi ni we munyabigwi ariko, kuri ubu, nta muntu ukina neza kurusha uyu rutahizamu - nubwo naciye agahigo kuri uwo mwanya ubwanjye - urwego agezeho rumbuza umwuka.

Niwe mwiza ku isi kubera imibare afite, imikinire ye n'ubwenge agaragaza. Niba mushaka uzatwara Ballon d'or niwe uyikwiriye,nakomeza imikinire ye mu mikino isigaye muri uyu mwaka w'imikino."

Uyu mugabo watsinze ibitego 224 mu mikino 264,usigaye atoza muri USA ikipe ya DC United yavuze ko igihe cya Cristiano Ronaldo na Messi cyarangiye,ubu isi iri kureba Haaland na Kylian Mbappe.

Rooney yavuze ko nubwo yakiniye Manchester United ariko iyo ku isi hari impano nziza nka Haaland ukwiye kuyishimira nubwo akinira mukeba.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/wayne-rooney-yahishuye-umukinnyi-mwiza-kurusha-abandi-muri-iki-gihe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)