Ngarambe yari amaze imyaka irenga 20 ku bunyamabanga bukuru bw'Umuryango wa FPR Inkotanyi. Mu matora yabaye mu mpera z'icyumweru gishize muri Kongere ya 35 y'uyu muryango, yasimbuwe na Gasamagera Wellars.
Igikorwa cy'ihererekanya bubasha cyabereye ku cyicaro gikuru cy'Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo cyitabirwa n'abandi banyamuryango batowe barimo Visi Chairman w'uyu muryango Uwimana Consolée n'uwo yasimbuye kuri uyu mwanya Bazivamo Christophe n'abandi.
Gasamagera yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo guhigika Depite Bakundufite Christine, kuko yatowe agize amajwi 1899 bingana na 90,3% naho Bakundufite atorwa n'abanyamuryango 183 bingana na 8,8% mu gihe imfabusa zabonetse ari 20.
Umukuru w'Igihugu, Perezida Paul Kagame nawe wongeye gutorerwa kuba Chairman w'umuryango, yashimye abari basanzwe mu mirimo yo kuyobora FPR Inkotanyi ndetse n'akazi bakoranye.
Yashimiye Ngarambe François wari Umunyamabanga Mukuru na Bazivamo Christophe wari Vice Chairman, ku muhate bakoranye akazi ndetse ashimangira ko iyo bashaka kongera kwiyamamaza 'bari gutorwa'.
Yashimye icyizere abanyamuryango bakomeje kumugirira ndetse yizeza ko asa n'aho afite umwenda kuri bo mu kuzuza inshingano zijyanye n'icyizere agirirwa.
Yagize ati 'Iyo mwanshyizemo icyizere nk'iki buri gihe, kandi bimaze igihe kirekire, harimo ibintu bibiri, harimo kwishimira icyizere, hakaza n'ikindi gitandukanye n'icyo. Numva mfite umwenda, hari ikikibuze ngomba guhora nshakisha uburyo bwo gukemura.'
Ngarambe nawe yashimye cyane Umukuru w'Igihugu wamugiriye icyizere mu myaka yose yari amaze kuri uwo mwanya, ashimira n'abo bakoranye muri iyo myaka yose bijyanye n'ibyo umuryango wagezeho.
Yagaragaje ko nubwo hakozwe byinshi ariko urugendo rugikomeje, asaba abagiye kumukorera mu ngata gukomeza gukorana bya hafi n'ubuyobozi bushya, kugera kuri byinshi mu guharanira impinduka z'iterambere ry'igihugu.
Gasamagera n'abandi batorewe kuyobora uyu muryango manda yabo izamara imyaka itanu.