Umunyarwenya Clapton Kibonke uzwiho gusetsa abantu cyane hano mu Rwanda yagaragaye avugiriza induru umugabo warutwaye ubwiherero kw'igare avuga ko yaba abwibye.
Clapton Kibonke uzwiho gutembaza abantu ubwo yari mu mudoka ye yabonye umugabo waruhetse kw'igare ubwiherero bugezweho bwa kizungu maze agira ati:' Umuntu yibye tuwalete (toilet) nguwo mu mufate yibye wese' aya niyo magambo umunyarwenya Clapton Kibonke yakoresheje ubwo yabonaga umugabo uhetse ubwiherero kw'igare maze akamuvugiraza induru.
Gusa nubwo yamuvugirizaga induru avuga ko yibye ubwiherero mu by'ukuri ntabwo aribyo ahubwo uyu munyarwenya Clapton Kibonke yatebyaga nk'uko tubimenyereye na we iyumvire uburyo yabivuzemo: