Yari kuba yujuje imyaka 28 - Iby'ingenzi ku b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urupfu rwa Yvan Buravan rwashenguye ingeri zose, abana, abakuru n'abasheshe akanguhe, bamenye bakanakunda uyu muhanzi wasabanaga cyane akanagira inganzo itarapfaga kwisukirwa na buri umwe.

Burabyo Yvan wamamaye ku izina rya Yvan Buravan, byatangajwe ko yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa kanseri (Pancreatic cancer).

Mu butumwa bwanditswe n'abamufashaga mu muziki (Management), bugaragaza ko Yvan Buravan yitabye Imana ari mu Buhinde aho yarimo yivuriza.

Yvan Buravan ni umuhanzi wari ukunzwe n'abatari bake kubera indirimbo ze zakoraga ku mitima ya benshi, aho yaririmbaga yibanda ku rukundo mu njyana ya gakondo.

Yvan Buravan yavutse tariki 27 Gicurasi 1995, yitaba Imana tariki 17 Kanama 2022 (yari afite imyaka 27 y'amavuko).

Azwiho kuba ari we muhanzi nyarwanda wakoze amateka mu mpera z'umwaka wa 2018, ubwo yegukanaga igihembo cyitwa 'Prix Découvertes' gitangwa na Radio y'abafaransa RFI.

Urukundo benshi bakundaga uyu muhanzi rwagaragaje ko ari uw'agaciro kuwa 23 Kanama 2022, mu muhango wo kwizihiza ubuzima bwe kuko yavuzwe ibigwi birimo gukunda abantu, guca bugufi, gushyigikirana n'ibindi byaranze ubuzima bwe.

Imyaka irindwi atangiye umuziki mu buryo bw'umwuga yari ihagije ngo Yvan Buravan asezerweho nk'intwari mu muhango utarigeze ukorerwa undi muhanzi uwo ari we wese mu Rwanda.

Yasezeweho nk'intore, nk'umwana w'igihugu ari nayo mpamvu uyu muhango wabereye ahasanzwe habera ibitaramo bikomeye ndetse akaba ariho yamurikiye alubumu ye ya mbere. Ni muri Camp Kigali.

Ihema risanzwe rijyamo abantu ibihumbi bitatu ryari ryuzuye ndetse n'abandi benshi cyane ntibabashije kwinjira, basubira mu ngo zabo babikurikirana kuri Televiziyo na YouTube.

Ntibisanzwe ko umusore w'imyaka 27 yagwiza ibigwi bingana gutya, agataha nk'intwari. Yarakunze na we arakundwa by'ikirenga.

Pasiteri Rutayisire yavuze ko ibi ari ikimenyetso cy'uko Yvan Buravan yabayeho ubuzima bufite intego kandi ko yasohoje ubutumwa bwe ku Isi.

Ati 'Iyo aba yarabayeho ubuzima bw'abanywarumogi, akabaho ubuzima bw'umujura, akabaho ubuzima bw'umuntu ugenda utera abakobwa inda cyangwa se akora ibindi bibabaza abantu, ntabwo tuba twicaye hano twaje kumushengerera gutya.'

Ibihe bya nyuma mu bitaro…

Mukuru wa Buravan wamurwaje ubwo bari mu bitaro mu Buhinde, yashimiye leta y'u Rwanda yabafashije kubona ubuvuzi bwari bukenewe kugira ngo ubuzima bwa Buravan burokoke.


Buravan yari umuhanzi ukundwa n'abantu

Yavuze ko nubwo Buravan yari arembye, atigeze acika intege ndetse ko yari afite icyizere cy'uko azakira agataha mu Rwanda rwamubyaye, agakomeza imishinga ye irimo kumenyekanisha umuziki gakondo w'abanyarwanda.

Habura iminsi itatu ngo yitabye Imana, iby'imishinga y'imiziki yarabiretse ahubwo avuga ko ashaka kugaruka mu Rwanda ngo yamamaze ubwami bw'Imana.

Ati 'Imana imfashe njye mu Rwanda kuvuga Yesu, kubera ko nta bundi bwishingizi dusigaranye uretse Imana yonyine". Gusenga cyane ni byo byari bisigaye bimuha imbaraga.

Mukuru wa Buravan yavuze ko nubwo uyu muhanzi atatashye ari muzima ngo avuge Yesu, ariko ubutumwa bwo yarabutanze kuko hari abantu bitekerejeho kubera urupfu rwe.

Mbere y'uko Yvan Buravan yitaba Imana, yabanje gusaba ko mukuru we amwumvisha indirimbo yitwa "Uko Ngusabira" ya Elie Bahati, ubundi arataha.

Uwamenyekanye nka Yvan Buravan, ababyeyi bamwise Dushime Burabyo Yvan. Ni bucura mu muryango w'abana 3 akaba mubyara w'umuhanzikazi Ciney.

Buravan yatangiye muzika akiri umwana muto. Ku myaka 2 gusa mukuru we yamuguriye aga piano k'abana yirirwaga akina nako kugeza aho akuriye akunda muzika cyane.

Ibi byatumye yinjira muri korali y'abana nyuma yo kwiyumvamo impano yo kumenya kuririmba n'ibyo atarigishwa. Agasobanukirwa impuzarugwiro z'amanota bita 'ACOR' atarabyiga bikanamworohera vuba kumenya indirimbo, abana nabyo gahoro gahoro.


Burabyo Yvan niyo mazina yiswe n'ababyeyi 

Ni amarushanwa ya sosiete imwe y'itumanaho hano mu Rwanda ku myaka 14 gusa yaje kuba uwa 2 mu gihugu muri ayo marushanwa atsindira million imwe n'igice ikintu cyamuhinduye imitekerereze umuziki awubona mu yindi nguni kandi ngari.

Ni urugendo yakomeje ubutaruhuka abo mu rungano ku ishuri nka Ami des Enfents cyangwa na La colombiere yaciye bamufata nk'umuririmbyi nawe abikora amanywa n'ijoro mu maboko meza y'umuryango akomokamo. Maze ku myaka 20 gusa yiyemeza bidasubirwaho ko umwuga we ubaye umuziki asaba inkoramutima ze kutamujya kure.

Mu ntangiriro za 2016 ni bwo ibihangano ibihangano bya Buravan byatangiye gusakara mu banyarwanda, nabo baramukundira barabikunda. Icyo gihe ni bwo yari akimara kubona umujyanama (Manager) mushya.

Buravani yagaragaye mu bitaramo bitandukanye, akorana imbaraga nyinshi umuziki we kugeza aho utari ukimwemerera gusinzira. Yagarutse kenshi ku ngazo y'urukundo rwa hungu na kobwa kuko yabonye ariyo ngingo yafasha abantu benshi muri rusange dore ko abantu bose bahurira ku rukundo.


Buravan ntiyasibaga kwerekana umunezero


Iyo aba akiriho yari kuba yujuje imyaka 28 


IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128591/yari-kuba-yujuje-imyaka-28-ibyingenzi-ku-buzima-bwa-buravan-watabaratutse-akiri-muto-amafo-128591.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)