Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi Usengimana Faustin wakiniye amakipe akomeye cyane hano mu Rwanda harimo APR FC, Rayon Sports na Police FC nyuma akaza kwerekeza muri Shampiyona y'igihugu cya Iraq yarekuye ishoti ryari ryivuganye umuzamu w'ikipe bakinaga nayo.
Usengimana Faustin wakiniye atandukanye hano mu Rwanda akaza kuva mu ikipe ya Police FC akerekeza mu ikipe Al Quasim SC yo mu gihugu cya Iraq akaba akomeje kwitwara neza cyane kuko ari mu banyarwanda bakina hanze babanza mu kibuga mu makipe bakinamo.
Usengimana Faustin ubwo ikipe ye ya Al Quasim SC yakinaga n'ikipe ya Zakho baje kubona kufura maze Faustin arekura ishoti ryari rifite uburemere budasanzwe maze umunyezamu wa Zakho arwana naryo ari kuramo mu buryo butari bumworoheye.
Na we ireberera umuzinga w'ishoti myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi Usengimana Faustin yarekuriye mu izamu: