Yatewe icumu, aratwikwa ariko Imana iramurokora!Ubuhamya bwa Kamanda Cheilla #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubuhamya yatanze ku wa 10 Mata 2023 ubwo abaturage b'i Nyawera bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kamanda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ubwo yari afite imyaka 8 avuga ko rwari urugendo rutoroshye muri icyo gihe bitewe nibyo yabonesheje amaso ye n'imyaka yari afite.

Kamanda Jenoside yabaye batuye i Kibungo ariko se Kamanda Charles akaba avuka i Nyawera, ari naho Jenoside yabaye ari yaraje mu biruhuko bya Pasika.

Mu buhamya bwe avuga ko yahaje ahasanga musaza we wari ufite imyaka ine waje no kuhicirwa.

Kamanda avuga ko ubwo indege ya Habyarimana yahanukaga tariki ya 6 Mata 1994 we ntabyo yamenye gusa akaza kubona ko ibintu byahindutse tariki 7 Mata 1994 ubwo yabonaga inka ziriwe murugo ibintu bitari bisanzwe ndetse ngo n'abandi bakuru bari aho akabona ko badatuje.

Ati "ikintu cyantunguye ni uko inka ziriwe mu rugo, ibintu bidasanzwe nkabona buri umwe arahangayitse nyine ubona ko ari ibintu bidasanzwe."

Kamanda avuga ko kuva icyo gihe batongeye kurara murugo kuko tariki ya ya 9 Mata bahungiye ku muturage witwa Nyirapfikije ari na ho interahamwe zabasanze, zishe umugore wari ukuriwe zimaze kumukuramo umwana ziranamutwika.

Ati "interahamwe zaraje zinjira mu kazu gato twari turimo, binjira mu karyango kari gakingishije igitenge, harimo umubyeyi ukuriwe, ntibiriwe bakuraho igitenge bagitemyemo kabiri, binjiramo ibyakurikiyeho murabyumva, baramwishe bamukuramo umwana. "

Bafashe abana barabasohora abandi barabica, inzu barazitwika, abana babasigaho bavuga ko batari bubice.

Umwana warimo mukuru witwa Rukwavu, yarabafashe yari akiri kumwe na musaza we, baragenda bagera ahantu hasa n'abahunze barara mu gikoni cy'aho.

Bukeye tariki ya 10 Mata, barakomeje baragenda bahura n'umubyeyi wababwiye ngo aze agende abereke aho abajyana.

Yabatwaye ahitwa kwa Petero maze asaba umugore wa Petero kubahisha, gusa ngo hari mu nterahamwe.

Ati "twarahageze maze uwo mugore aduha amata twese, maze badushyira mu cyumba barafunga badutegeka kutavuga, ariko ntabwo twahatinze twahamaze nk'iminota 30, twumva urugi ruguyemo imbere, ubwo yari umuhungu wo muri urwo rugo witwa Bosco, yari intarahamwe ikomeye yari yamenye ko nyina yaduhishe. "

Bahise babakuramo, barabafata babamanura babatwara kwa Nkware maze bose babarunda mu gikoni cyari gisakaje ibyatsi bafata urugi barwegeka kuri icyo gikoni ubundi batangira kubatwika.

Ati 'Begetseho umuryango ku gikoni ubwo barashumika, imyotsi iratwica, hari abana bafite amakanga tugerageza kwipfuka ariko umuriro umaze gufatwa umwotsi urashira. '

'Abana bamwe bananiwe kwihangana bakubise akaryango karagwa, noneho interahamwe ziravuga ngo unanirwa kwihanga asohoke, usohotse bakamutema, usohotse bakamuteka, nabireberaga mu kenge.'

Muri ako kazu ni ho musaza we yapfiriye kuko yaje kumurekura ubwo buri wese yashakaga uko yakwikinga imyotsi.

Ati 'Bya bindi bavuga ngo iyo amagara aterewe hejuru buri umwe asama aye, imyotsi yabaye myinshi musaza wanjye ndamurekura njya gushaka aho nikinga, noneho dusigayemo turi bake kuko benshi bari basohotse, batangira kuyidusenyeraho, bamwe bajyaga batebya ngo badutetse runonko, noneho umwe yageze ku gikuta nari ndiho aragihirika noneho nubuye amaso turarebana, ahita asaba icumu ararinkubita mpita nanjye nipfusha.'

Ako kanya yahise yumva bavuga ngo hari abo bavumbuye baragenda, nyuma hagarutse baje guhorahoza, benshi barabatema noneho babona ukuntu ibishirira bimugwaho ntanyeganyege bavuga ko yapfuye barigendera.

Yegutse yabonye wa mwana witwa Rukwavu na we bamutemye mu mutwe, aramubwira ngo bave aho, amubaza aho musaza we ari, aramumwereka ikintu cyamugwiriye ntabwo yigeze ajya kureba niba akiri muzima, bahise bava aho.

Ati "twageze ku irembo ndamubwira nti sindenga aha, ambaza aho bantemye mwereka mu mbavu sinzi ibyo yabonye, gusa yarambwiye ngo amara yasohotse, yaragiye yambura umwana umwe umwenda mu bapfuye, araza ampambiriza mu rubavu asubizamo n'amara, agenda atema igiti cy'imyumbati arekeraho amashami 2 arakimpa ngo nkigendereho."

Bigiriye inama yo kujya i Mukarange bageze mu nzira barabafata maze Rukwavu baramwica we baramubwira ngo genda uzagwe ku bandi, bati 'bene wanyu bose bari mu Kiliziya i Mukarange.

Kuko Rukwavu wari umuyobozi we yari amaze kwicwa yahise yumva Isi imwikaragiyeho, yahise asubira mu gihuru babakuyemo araryama arasinzira, yahavuye bukeye bwa ho.

Yarazamutse agera ku rugo rumwe ahasanga umusaza yicaye aramubwira ngo "mwancumbikiye", umusaza yinjiye mu nzu azi ko agiye kumuha icumbi, umukobwa we aramufata aramusohora aramubwira ngo "genda papa agiye kuzana umuhoro ngo akwice", amugira inama yo kujya kwa Konsiye.

Yakomeje kugenda abaririza kwa Konsiye, aza kuhagera byari tariki ya 12 Mata, ahasanga umwana asaba icumbi, aramubwira ngo nategereze nyina yari yagiye guhinga.

Uwo mugore wa Konsiye yaraje amugirira impuhwe aramwoza, aramwambika amuha ibiryo ariko biramunanira, kuko bose bari interahamwe yamubwiye ko agomba kuryama kare abahungu be bataraza.

Umugabo we yaratashye ashaka kumwica undi aramubwira ngo "uyu ni umumalayika Imana yanyoherereje, numwica nanjye ndagenda. "

Aho yahamaze iminsi 4, noneho ni bwo batangiye kuvuga ngo "Inkotanyi ziraje ziratumaze", bahita bahunga ahungana na bo, bageze Kabarondo yaje guhura na Gatete wari umuhungu wa nyina wa bo yiyaka abo bari kumwe ajyana na we n'abo bari kumwe, bageze iwabo Kibungo arahamenya abwira Gatete ngo batahe ariko arabyanga amubwira ko ntabariyo, barakomeje bagera Gatore.

Barakomeje bagera Tanzania mu Nkambi, ariko uko bagendaga mu nzira nabwo barabicaga iyo bamenyaga ko uri Umututsi ari na bwo baje kwica Gatete.

Ngo mu nkambi bakomeje kugenda bashakamo Abatutsi baba barahunganye na bo babihishemo bakabica.

Muri Tanzania mu nkambi bari batuye bakurikije aho bakomoka we kuko abo bari kumwe ari aba Kizuguro yari muri Murambi, aho ni ho yahuriye n'abantu b'i Murambi bene wa bo bamufashe bakamutwara ari naho se yaje kumusanga, avuga ko atibuka igihe yamaze mu nkambi ariko ko kitarenze amezi 2.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/yatewe-icumu-aratwikwa-ariko-imana-iramurokora-umuhamya-bwa-kamanda-cheilla

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)