Yazize ubutinganyi none abakozeho: Umwana w'imyaka 10 yarakubiswe kugeza apfuye azize kuvuga ko ari umutinganyi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwana w'imyaka 10 y'amavuko ukomoka mu majyepfo ya California yakubiswe n'ababyeyi kugeza apfuye azize ko ari umutinganyi none ababyeyi byabakozeho.

Ababyeyi b'umwana w'umuhungu witwa Anthony Avalos bakatiwe igifungo cya burundu bazira gukubita umwana wabo kugeza ashizemo umwuka nyuma y'uko ababwiye ko ari umutinganyi ibi bikaba byarabaye mu mwaka wa 2018 aribwo bahise banajyanwa muri gereza ndetse uwahoze ari umwavoka mukuru w'akarere witwa Jakie Lacey yari yasabiye aba bombi guhabwa igahano cy'urupfu gusa kiza gukurwaho.

Papa wa Anthony Avalos yitwa Kareem Arnesto Leiva akaba afite imyaka 37 y'amavuko umugore we yitwa Heather Maxine Barron akaba afite imyaka 33 y'amavuko  murumuna wa mama wa Anthony yavuze ko Maxine Barron atagifatwa n'umuvandimwe wabo nyuma yo kwica umwana we aba bombi bahwe igahano cya burundu bibera muri gereza bazira kwiyicira umwana wabo bibyariye.



Source : https://yegob.rw/yazize-ubutinganyi-none-abakozeho-umwana-wimyaka-10-yarakubiswe-kugeza-apfuye-azize-kuvuga-ko-ari-umutinganyi/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)