Yiyemeje gutunga umugore umwe nyuma yo kubyara abana 16 ku bagore 10 batandukanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu bagabo bubatse izina mu guheheta mu Bwongereza, ufite abana 16 ku bagore 10 batandukanye,yiyemeje gutunga umugore umwe, nk'uko inshuti ze zibivuga.

Bwana Keith MacDonald, w'imyaka 37, wamamaye nk'umuhehesi ruharwa nyuma yo gutwara imisoro y'arenga miliyoni 2 z'amapawundi ayakorsha mu gutera inkunga umuryango we.

Nyuma yo kubyara bwa mbere afite imyaka 15,gushurashura kwe ntibyigeze bihagarara.

Uyu mugabo uzwi cyane, Keith yazengurutse igihugu cyose ahura n'abagore - ndetse abatera inda,ndetse ngo hari abana babiri yabyaye nyuma yo guterera inda muri bisi itwara abagenzi.

Nubwo yamaze imyaka myinshi asambana ndetse akanabyara abana, ubu yiyemeje kumesa kamwe abana n'umubyeyi w'umwe mu bahungu be.

Uyu mushomeri ufite abana 16 yahisemo guhagarika urusezerero yemera kubana n'umukunzi we, Kimberley Welford banganya imyaka.

Aba bavuze ko bishimiye nyuma yo kubana kuva muri 2015.

Nkuko the Mirror ibitangaza,uyu Keith yabwiye inshuti ze ko ubu akunda cyane Kimberly kandi umubano wabo ari uw'ubuziraherezo.

Aba ngo bahuye mu myaka umunani ishize,ubu bafitanye umwana w'imyaka itandatu ndetse ngo niwe muto mu bana 16 yabyaye.

Mu nkuru mbarankuru yo kuri TV yiswe "40 Kids By 40 Women",uyu mugabo yavuze ko yahoraga atemberera Birmingham gushaka abakobwa bo gusambanya kubera ko iwabo mu mujyi wa Sunderland yari afite isura mbi.

Ngo iyo umugore we yabaga atwite yahitaga ajya gushaka undi mukobwa nawe akamutera inda.

Muri 2011 uyu mugabo yaramenyekanye ubwo yahimbaga amakuru ko yapfuye kugira ngo adakomeza kubazwa indezo y'umwana we wa cyenda.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yiyemeje-gutunga-umugore-umwe-nyuma-yo-kubyara-abana-16-ku-bagore-10

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)