Ku mbugankoranyambaga hamaze iminsi hacicikana amashusho agaragaza Zari Hassan yasezeranye kubana nk'umugore n'umugabo n'umukunzi we Shakib mu Idini rya Islam.
Ni ubukwe butavuzweho rumwe n'ababubonye bamwe bamwe bavuga ko bishimiye cyane intambwe bateye mu rukundo ariko n'abandi bakavuga ko ubukwe bwabo ntaho buhuriye n'urukundo ahobwo ko cyaba ari igitutu Zari yashyize ku mukunzi we kubera abantu benshi bari gusezerana.
Mu butumwa yanyujije ku mbugankoranyambaga ze Zari yahakanye iby'igitutu cyavuzwe ku bukwe bwabo avuga ko ibyabaye byose byateguwe kandi bakabyemeranya.
Zari yagize ati: 'Buri kimwe kiri mu mwanya wacyo ariko si ukubera igitutu kuko undi muntu yasezeranye mu Karere k'Iburasirazuba, ese nta bandi bantu bazongera gusezerana?' Akomeza asobanura ko umugabo we Shakib atabyutse ngo yemere ko basezerana ako kanya.
Agaragaza ko iteka abantu babona ibyo bamuvugaho ati: 'Kubera iki buri gihe iyo bigeze kuri njye abantu babona ibyo kuvuga?'
Zari akomeza avuga ko atibaza impamvu abantu bari kumufata nkuwashyizeho igitutu k'umugabo we kuko Shakib(Umugabo we) yagiye agaragara kenshi avuga ko yifuza ko basezerana.
ku wa 16 Mata nibwo Zari yasezeranye n'umukunzi we Shakib mu Idini rya Islam mu muhango wabereye Pretoria, South Africa.
Zari ni umubyeyi w'abana batanu barimo umuhungu n'umukobwa yabyaranye na Diamond bakundanye ndetse bakanabanaho nk'umugore n'umugabo.