Mbere ya Jenoside no mu gihe yari irimo kuba,abanyapolitiki b'icyo gihe baranzwe n'imvugo z'urwango zishishikariza Abahutu kwica Abatutsi aho byatumye Abatutsi barenga miliyoni bahitanwa na Jenoside
Izi mbwirwaruhame z'urwango,zabaye umusingi n'intangiriro ikomeye y'amateka mabi igihugu cyanyuzemo kugeza kigeze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Zimwe mu mbwirwaruhame zakongeje Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
Grégoire Kayibanda
Kayibanda Grégoire yabaye Perezida w'u Rwanda hagati ya 1961-1973, ahirikwa ku butegetsi na Habyarimana bari inshuti magara dore ko yari yaranamubyariye umwana muri batisimu.
Yaranzwe n'imvugo zigamije kubiba urwango mu bahutu ngo barimbure abatutsi.
Urugero ni nka tariki ya 11 Mata 1964 ubwo yagize ati 'Nubwo bitashoboka, ariko dufate ko inyenzi zifashe Kigali, byaba imperuka yihuse y'Abatutsi.'
Habyarimana Juvénal
Habyarimana wayoboye u Rwanda kuva tariki ya 5 Nyakanga 1973 kugeza ku ya 6 Mata 1994 na we yagiye akoresha imvugo zibiba urwango n'ivangura mu banyarwanda.
Ahagana mu 1990 mu gihe impunzi z'abanyarwanda zari nyinshi mu bihugu byo hirya no hino mu karere yavuze ko bidashoboka ko zigaruka mu gihugu kuko cyamaze kuzura.
Yavuze ko 'U Rwanda ni nk'ikirahure cyuzuye, wongeyemo amazi ayarimo yameneka.'
Izi mpunzi zari zigizwe n'abatutsi bahunze mu myaka ya 1959, 1961, 1963 no muri 1973 asaba ko ibihugu bizishaka byazakira bikaziha ubwenegihugu.
Ibyasigaye mu mitwe ya benshi ni aho yagize ati 'Abari hanze bakore uko bishoboka babone ubwenegihugu bwaho, u Rwanda ni ruto nta na santimetero kare n'imwe ibagenewe yaboneka.'
Sindikubwabo Théodore
Mu mateka y'u Rwanda yabaye Perezida wayoboye igihe gito; kitageze no ku minsi 100 nyamara ntibyabujije ko ashimangira ubutumwa bwo kwica Abatutsi bwari bwaratanzwe kuva kera.
Tariki ya 19 Mata 1994 yasuye Perefegitura ya Butare yari yarasigaye inyuma mu bijyanye no kwica abatutsi. Icyo gihe yavuze ijambo rutwitsi ryahise ritangiza ubwicanyi nyuma y'umunsi umwe ahavuye,buhita bukoranwa ubukana budasanzwe n'imipaka ihuza u Rwanda n'amahanga irafungwa ngo hatagira utoroka.
Yagize ati 'Ba ntibindeba na nyirandabizi nimubahige ntibabacike.'
Nyuma y'iryo jambo, utari uri mu murongo wo kwica ntabwo na we yagombaga kwihanganirwa.
Gitera Joseph
'Umubano w'Umututsi n'Umuhutu ni umufunzo ku kuguru, ni umusundwe n'umusonga mu mubiri na kanseri mu gifu.' Iyi ni imvugo yaranze inyandiko ya Gitera Joseph washinze ishyaka APROSOMA (Association pour la Promotion Social de la Masse) mu 1959.
Tariki ya 27 Nzeli 1959 ari Ngoma muri Butare [ubu ni mu Karere ka Huye], Gitera yahimbye amategeko 10 y'abahutu. Ayo mategeko yaje kongera kwandikwa na Ngeze Hassan mu kinyamakuru ' Kangura' muri nimero yacyo ya gatandatu yo mu Ukwakira 1990 ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rutangiye, na we ashishikariza abahutu kwanga urunuka abatutsi no kubahiga.
Inyandiko za Gitera zabaga zuzuyemo amagambo y'ubugome ku buryo yongeragamo n'ubuhanga yari yaravanye mu ishuri agacengera ba nyakubwirwa.
Hari nk'aho yagize ati 'Ntuzigere wongera kwirahira umututsi ... Ntuzasambane n'abatutsikazi, kubarongora ntibibujijwe, kubajajabamo ni byo mwaku...'
Col Théoneste Bagosora
Bagosora wari umwe mu bavuga rikijyana mu ngabo za Habyarimana, yabonye atanyuzwe n'inzira nziza amasezerano ya Arusha yaganagamo, tariki ya 8 Mutarama 1993, ayavamo n'umujinya mwinshi maze agira ati 'imishyikirano nyivuyemo, ndatashye ngiye kubategurira imperuka [apocalypse]'.
Léon Mugesera
Mugesera yari Visi Perezida wa MRND muri Perefegitura ya Gisenyi, ndetse yari n'umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda.
Ari ku Kabaya muri mitingi ya MRND, tariki ya 22 Ugushyingo 1992, yahamagariye abahutu gutsemba abatutsi, abereka n'inzira bazabinyuzamo.
Yagize ati 'Ndababwiza ukuri ko uwo mutinya gukata ijosi ari we uzabatanga kuribakata.'
Nsengiyaremye Dismas wari Minisitiri w'Intebe wakomoka muri MDR ndetse ntanavuge rumwe n'ubutegetsi bwa Habyarimana, yahishuriwe na Mugesera ko agomba kwicwa.
Ati 'Ndagira ngo mbamenyeshe ko umuntu watanze Byumba ... yacirwa urubanza; azahanishwa urupfu. Biranditse mubaze abacamanza babereke aho biri ntabwo mbabeshya, azahanishwa urupfu, umuntu uzatanga n'agatanyu k'u Rwanda. None uwo muntu aracyakora iki ?'
'Kureka abatutsi bagahunga ni ikosa'
Mugesera yakomeje agira ati 'Mperutse kubwira umuntu wari unyiraseho ngo ni za PL, ndamubwira nti 'ikosa twakoze muri 59 nubwo nari umwana ni uko twabaretse mugasohoka. Mubaza niba atarumvise inkuru y'aba Falasha, basubiye iwabo muri Isiraheli bavuye muri Ethiopia ambwira ko atayizi', nti 'ntabwo uzi kumva no gusoma? Njye ndakumenyesha ko iwanyu ari muri Ethiopia, ko tuzabanyuza muri Nyabarongo mukagerayo bwangu'"
Jean Kambanda
Kambanda wabaye Minisitiri w'Intebe muri Guverinoma y'Abatabazi yahishuye ibanga ko hari urutonde rw'abafatwaga n'ibyitso bagombaga kwicwa n'ubutegetsi bwari buriho.
Mu kiganiro yagiranye n'abantu batandukanye tariki ya 14 Gicurasi 1994, ubwo yasuraga Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yagize ati 'Niba ushidikanya ko runaka ari umwanzi baza ubutegetsi burabizi, ayo malisiti arahari.'
Yongeyeho ati' Twababwiye ko abo bazungu bashaka gufasha FPR, kuko bafite ingufu tubizi bafite intwaro zikomeye, ko bashobora kuzana FPR bakayishyira ku butegetsi i Kigali bakayirinda....ariko ko nta muturage n'umwe uzayumvira. Ibyo twarabibasobanuriye tuti 'abaturage barayanga ku buryo bugaragara,ntabwo bazemera gutegekwa na FPR, turashaka ko babyumva.'
Nyiramasuhuko Pauline
Nyiramasuhuko yabaye Minisitiri w'Umuryango ku butegetsi bwa Habyarimana. Mu gihe cya Jenoside yashishikarije abahutu kwica abatutsi, ndetse abemerera ko bazajya bihemba gufata abagore n'abakobwa ku ngufu.
Tariki ya 14 Gicurasi 1994, ubwo yajyanaga na Kambanda gushishikariza abahutu kwivugana abatutsi yababajije impamvu badashishikariye gukora [kwica].
Ati 'Ese ko mbona Abanyabutare mutari mu kazi nk'aho hari icyabaye, habaye iki, nimujye mu kazi, akazi nigakomeze.....'
IVOMO:IGIHE