Zimwe mu ndirimbo z'Abanyarwanda zabujijwe gucurangwa i Burundi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwanzuro watangarijwe mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa 24 Mata 2023 aho Amb. Vestine Nahimana uhagarariye Ikigo cy'Igihugu gishinzwe itumanaho mu Burundi yasabye radiyo na televiziyo zo muri iki gihugu kutazongera gucuranga zimwe mu ndirimbo avuga ko zirimo amagambo ateye isoni.

Mu ndirimbo zakumiriwe harimo iz'abahanzi b'Abanyarwanda zirimo Mpamagara ya Pizzo John na Davis D, Nyash ya Yvan Muziki na DJ Pius na Ikinyafu ya Bruce Melodie.

Izi ziyongeraho Akadaje ya Alvin Smith na Juno Kizigenza, Inzoga n'Ibebi ya Double Jay, Kirikou na Bruce Melodie, Akinyuma ya Bruce Melodie na My boo ya Afrique.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zimwe-mu-ndirimbo-z-abanyarwanda-zabujijwe-gucurangwa-i-burundi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)