2023/24: Minisiteri y'Uburezi izakoresha miliyari 755Frw; azakora iki? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amafaranga yiyongereyeho miliyari 40Frw ugereranyije n'ayari yagenewe iyi minisiteri mu 2022/23. Kongera ingengo y'imari y'uru rwego bigamije gukomeza kubaka ireme ry'uburezi n'Umunyarwanda ushoboye.

Miliyari 484,5Frw ni izizoherezwa mu turere kugira ngo zifashe amashuri guhemba abarimu no kugaburira abana ku mashuri ndetse n'ibindi bikorwa bya buri munsi.

Imishahara y'abarimu yonyine izatwara miliyari 112,6Frw. Aha ni ukuvuga kuva ku itariki 1 Nyakanga 2023 kugeza tariki 30 Kamena 2024.

Muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri hazakoreshwa miliyari 78Frw gusa Mineduc yari yasabye miliyari 90Frw.

Ibijyanye no kugeza ibikoresho mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro (TVET), hazakoreshwa miliyari 5Frw mu gihe amafaranga yagenewe imirimo isanzwe ikorwa n'amashuri umunsi ku munsi ari miliyari 25,8Frw.

Mineduc kandi izakoresha agera kuri miliyari 6Frw mu mishinga itandukanye y'iterambere.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, aherutse kubwira Abadepite bagize Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu ko mu bikorwa bateganya gukora harimo ibyagenewe amafaranga make ugereranyije n'ayo bari bateganyije.

Nko ku bijyanye n'umushinga wo kugeza mudasobwa kuri buri mwana hari hateganyijwe miliyari 700Frw ariko iyi minisiteri yahawe miliyari 4Frw.

Mu kubaka ibikorwaremezo mu mashuri y'imyuga yok u rwego rwa kaminuza hari hasabwe miliyari 24Frw ariko izabonetse ni miliyari 11Frw.

Depite Munyaneza Omar uyobora Komisiyo y'Ingengo y'Imari mu Nteko Ishinga Amategeko asobanura impamvu urwego rw'uburezi rukwiye guhabwa umwihariko mu kugena ingengo y'imari.

Ati 'Buriya ibikorwa byose dukora bishamikira ku burezi kubera ko uburezi butakozwe neza, ireme ry'uburezi rikaba ritubahirijwe bigira ingaruka zikomeye cyane ku mikoreshereze y'ingengo y'imari yahabwa izindi nzego zose.'

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu ko mu bikorwa bateganya gukora harimo ibyagenewe amafaranga make ugereranyije n'ayo bari bateganyije



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/2023-24-minisiteri-y-uburezi-izakoresha-miliyari-755frw-azakora-iki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)