Ihuriro ry'abacunga imari muri banki zinyuranye mu Rwanda babanje gusobanukirwa amateka akomeye yaranze Jenoside i Nyanza ya Kicukiro, berekwa ibice bitandukanye bigize Urwibutso ruruhukiyemo Abatutsi barenga ibihumbi 105 na magana atandatu.
Bavuze ko bahigiye byinshi kuko harimo abari bakiri bato mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga, biyemeza guharanira ko itazongera, no guhangana n'abahakana n'abayipfobya.
Banasuye imiryango 61 y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igizwe n'abantu 240 barimo abapfakazi bafite ubushobozi buke, babatangira ubwisungane mu kwivuza mu rugendo rwo gukomeza kwiyubaka.
Kamanzi Fernand uhagarariye abacunga imari 55 muri banki zitandukanye mu Rwanda yavuze ko biyemeje kujya bakora igikorwa cyo kuremera Abanyarwanda bafite ubushobozi buke mu rugendo rwo kubafasha kwiyubaka.
Ati 'Iyo ufite ubuzima uba ushobora gukora ukiyubaka, ni yo mpamvu twahereye kuri mituweli kugira ngo dusigasire ubuzima bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo tubazaniye ni ubutumwa bw'urukundo no kubabwira ko twabatekerejeho dufatanyije na SURF na GAERG, turavuga tuti muri bike dufite tuzajya twifatanya tugire icyo turemera Abanyarwanda. '
Yabijeje ko iyi ari intangiriro mu gufasha aba babyeyi ndetse ko bazakomeza gufasha mu bikorwa bitandukanye birimo no kubaka urwibutso ruzimurirwamo imibiri 7564 iruhukiye ahahoze Umurenge wa Gahanga n'indi 2522 iruhukiye mu Rwibutso rwa Kalembure, bose bakazashyingurwa mu rwibutso ruri ku kiliziya ruruhukiyemo imibiri 6711.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Gahanga, Ndagijimana Anastase, yashimiye abacunga imari mu mabanki baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bahawe ubuzima bw'umwaka wose.
Ati 'Kuba turi aha turi kumwe n'aba baje kudutera ingabo mu bitungu ni ibyishimo. Dushimishijwe n'iki gikorwa dukorewe, kuba tubabonye ntimuzatujya kure. Aba bagenerwabikorwa bakeneye ibintu byinshi. Gusa kuba babonye mituweli nta gukererwa ni ibintu byiza cyane. Guhabwa ubuzima bw'umwaka wose ukabuhabwa ku gihe ni ikintu gishimishije.'
Ushinzwe Isuku n'Isukura n'Ubuzima mu Murenge wa Gahanga, Izere Gad, yavuze ko aba baturage bahawe mituweli batazarembera mu rugo, cyane ko harimo abakuze, bikazabafasha mu kwita ku buzima bwabo.
Bayizere Clothilde wahawe mituweli yavuze ko afite umuryango w'abantu umunani ndetse ngo afite umwana urwaye ugomba kuvurizwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, akavuga ko ashimishijwe n'uko azakomeza kumuvuza nta ngorane.
Ati 'Aba bantu bakoze igikorwa gikomeye cyane, ubu nibazaga aho nzakura amafaranga kuko mfite umwana ndi kuvuza mu Bitaro by'i Kanombe. Ufite ubuzima ntacyo atageraho kuko ubuzima ni bwo bwa mbere.'
Abacunga imari muri banki zitandukanye zo mu Rwanda mu mwaka ushize bari batangiye ubwisungane mu kwivuza imiryango 47 igizwe n'abantu 150, mu Karere ka Kamonyi.