Bamwe mu bacururiza muri iri soko, bashimye Leta y'u Rwanda yabatekereje ikabashyiriraho ibiciro bigabanije kuri bimwe mu biribwa birimo umuceri. ifu y'ibigori izwi nka kawunga, n'ibirayi.
Nyirigira Fiston akaba umucuruzi ucuruza umuceri, kawunga n'ibindi biribwa mu buryo bwo kuranguza no kugurisha bamwe batwara bicye bicye, yavuze ko batangiye gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo gukoresha ibiciro bivuguruwe, ariko imbogamizi nini ikaboneka ku miceri ituruka mu bihugu byo hanze y'u Rwanda.
Yagize ati 'Ibiciro twatangiye kubyubahiriza ariko biracyagoranye ku bijyanye n'ibiciro by'umuceri uturuka mu bihugu byo hanze'.
Fisto yavuze ko imwe muri iyo miceri harimo umuceri uturuka Thailand, uturuka Pakisitani, uturuka mu Buhinde (regular), umuceri benshi bazi nk'umutanzaniya n'iyindi'.
Uyu musore avuga ko umuceri uri kugurishwa cyane ari umuceri uhingwa mu Rwanda urimo Gikonko, Kigori, Lacky n'iyindi.
Mukandamage Venansiya ucuruza ibirayi, yavuze ko benshi bahagaritse gucuruza ibirayi byabo kuko igiciro basabwa kubicuruzaho kiri hasi y'icyo baranguyeho, bityo bakaba babona bakikijwe n'igihombo gusa mu bucuruzi bwabo.
Avuga ko nubwo Leta yafashije abaturage kugura ku giciro cyo hasi, bo bibagoye cyane kuko nta nyungu babona. Avuga ko ikibazo kinini kiri mu ku bahinzi kuko ari bo batuma bamenya uko bagurisha.
Mukandamage we avuga ko uretse kuba bimwe mu biribwa byaragabanutse mu biciro, hari ibindi byazamutse bidasanzwe birimo imyumbati isigaye igura 1000 Frw ku kiro, igitoki kiri kugura 450 Frw ku kiro ndetse n'isukari yazamutse bikabije.
Yagize ati 'Niba naranguye ikiro cya kinigi kuri 400 Frw i Musanze, nkabitegera imodoka, nkishyura abakarani, nkishyura imifuka yo kubishyiramo bizagera i Kigali byahenze, kandi umukiriya araza abaza ibiciro bya Leta wowe ubure uko ucuruza.
Aba bacuruzi bahurije ku mbogamizi bahura na zo kuko bavuga ko Leta ishyiraho ibi biciro yabatunguye bikaba bimwe mu biri kubahombya.
Bakomeza bavuga ko umusoro bemerewe gusubizwa ku bari baraguze byinshi bafite inyemezabwishyu ya EBM, batawusubijwe ndetse batazi n'aho bawubariza.
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Jean Chrysostome Ngabitsinze, ubwo yari yasuye amwe mu maguriro yagaragaje ko bamwe batubahiriza ibiciro bishya byashyizweho, bazafatirwa ibihano kuko babwiwe ko bagomba kubahiriza ibi biciro bishya by'ibiribwa bigishyirwaho.
Ni mu gihe Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko abacuruzi bari bararanguye ibi biribwa byinshi bagahabwa inyemezabwishyu ya EBM bazasubizwa umusoro ku nyungu (VAT) batanze.
Fisto umwe mu baranguza muri iri soko avuga ko batangiye kubikoresha ariko bari guhomba, bakaba basaba Leta kubafasha
Benshi mu bacuruzi bagowe no gucuruza umuceri uva hanze kuko bari gukorera mu gihombo
Bavuga ko Kawunga yo nta gihombo bafite kuko inyinshi ikorerwa mu Rwanda
Abacuruza ibirayi bo bavuga ko uretse no kuba bibahenda babirangura, n'ibihari bidahagije ku isoko
Isoko rya Kimironko rihuriramo imbaga y'abantu ariko benshi intero n'inyikirizo ni ibiciro bibabangamiye
Batangaje ko igitoki cyazamutse bidasanzwe nacyo basaba ko cyagabanurwa
Uwitwa Emmanuel yavuze ko imyumbati yageze ku 1000F ikiro, ibyo nabyo bikabatera ubwoba
Bavuga ko nubwo ibiciro byagabanuwe kuri bimwe, ahubwo bakwiye no kureba ku bindi biribwa
Iri soko rya Kimironko rihuriramo abacuruzi benshi ariko kuri iyi nshuro abaguzi benshi bari kubura ibiribwa nk'umuceri kuko bimwe bitari kurangurwa
KANDA HANO UREBE IBIRIBWA BICURUZWA MU ISOKO RYA KIMIRONKO
AMAFOTO: SERGE NGABO