Abafana banjye ndabakumbuye! Christopher yavu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Christopher Muneza wahiriwe n'urugendo rwa muzika abikesha ijwi rye ryigaruriye imitima y'abakunda muzika nyarwanda aritegura kwerekeza i London mu bwami bw'u Bwongereza mu gitaramo giteganyijwe mu mpera z'iki cyumweru.

Hashize amasaha macye atangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko mu mpera z'iki cyumweru mu murwa mukuru w'u Bwongereza hazaba haka umuriro. Ni ifoto iriho abahanzi barimo B2C, Zex, Rickman, Sheila Gashumba, Daddy Andre, Fik Fameica, Slick Stuart bose bazahurira ku rubyiniro na Muneza Christopher.

Mu gushaka kumenya byimbitse ibijyanye n'iki gitaramo, inyaRwanda yahamagaye Christopher kuri telefoni. Mu kiganiro cy'iminota itatu, uyu muhanzi yasobanuye ko ku wa Kane tariki 25 Gicurasi azafata rutemikirere akerekeza i London. Ati: 'Umusibo ejo ni bwo nzagenda'.

Mu gushaka kumenya byimbitse niba ari cyo gitaramo gusa azakorera hariya i Burayi, yavuze ko abategura ibitaramo nibamugana azareba ubusabe bwabo ubundi bagahuza kuko ikimuraje ishinga ni ugutaramira abafana be bari i Burayi. 

At: 'Maze gutaramira mu bihugu birindwi (7) bigize Schengen. Rero ningera hariya n'abandi bazangana nzareba ko bivamo ubundi nkore akazi'. Mu gitwenge cyuje ubupfura, Christopher yagarutse ku mishinga azakorera i Burayi.

Christopher yasobanuye ko ateganya gufata amashusho y'indirimbo ariko none cyangwa ejo biranashoboka igihe yaba ari mu ndege ko yasohora indirimbo nshya. Ati: 'Abafana banjye ndabakumbuye kandi ubu tuvugana cyangwa ejo ndi no mu ndege bitegure indirimbo yanjye nshya'.

Christopher uyu mwaka arashyira ku kadomo ibitaramo byo mu Burayi atangire Amerika

Kubera ijwi rikundwa na benshi by'umwihariko igitsinagore kuko gisanzwe gikururwa n'utugambo turyohereye nkuko Bibiliya igira iti: 'Nyirimvugo nziza agwiza inshuti.' Nawe yigwijeho abafana abikesha ririya jwi rye rigeretseho imiterere ikurura ab'igitsinagore.

Inkuru bifitanye isano

Ku itariki ya kane Mata 2023 yagaragaye ari gufatira amafoto ku munara wa Eifel (Tour Eifel). Yiteguraga gutaramira abafana be bari i Lyon aho yari yatumiwe n'umunyarwanda ufite akabari i Lyon kitwa Kigali Life Bar aho yari yafatanyije n'umunyamideri w'umunyarwandakazi uba i Lyon witwa Ange Diva ariko Christopher yari yahuriyeyo na Riderman na Bwiza. 

Muri Werurwe Christopher yari yarebye umukino wa PSG na Rennes ari kumwe n'ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa bwana Francois Nkulikiyimana. Byabaye ku itariki 19 Werurwe 2023 nibwo Rennes yatsindiye PSG ku kibuga cyayo 2-0. Hari mbere gato y'igitaramo yari afite I Lyon ku itariki 24 Werurwe 2023.

Igitaramo Christopher agiye gukorera i London kizaba kuwa 27 Gicurasi 2023. Cyateguwe na Shady Entertainment. Igiciro cyo kwinjira kiri kuri 35000 Frw, ahisumbuye ni 40,000 Frws. Imyanya y'icyubahiro ni amafaranga 50,000. Imeza y'abantu 10 ni 500,000 Frw. Mu gihe imeza y'abaherwe (VVIP) ihagaze 600,000Frws. Ushaka kugura itike wayigurira kuri www.eventbrite.com.


Kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi nibwo Christopher azerekeza i London


Mu mpera z'iki cyumweru bizaba ari ibicika mu Bwongereza ku bakunzi b'umuziki nyarwanda

Reba hano Hashtag ya Christopher




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129702/abafana-banjye-ndabakumbuye-christopher-yavuze-akari-ku-mutima-mbere-yo-kwerekeza-i-london-129702.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)