Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja, avuga ko inzego z'ubutabera n'abafatanyabikorwa bazo bagiye kuganira ku byatuma imanza zirushaho kugabanyuka.
Yabivugiye mu karere ka Nyagatare ubwo hatangizwaga umwiherero wa 9 w'izi nzego, aho barimo no kurebera hamwe uko umuturage yagira uruhare muri Serivisi z'ubutabera.
Gushyira imbere umuco w'ubutabera, guteza imbere uburenganzira bwa muntu n'umuco wo kubazwa inshingano, ni bimwe mu byo inzego z'ubutabera n'abafatanyabikorwa bazo baganiraho mu mwiherero barimo kugirira mu karere ka Nyagatare.
Androus Kananga, umuyobozi w'ihuriro ry'imiryango itanga ubufasha mu by'amategeko, avuga ko nubwo mu nzego z'ubutabera zagiye zikora amavugurura, ariko hakiri n'ibibazo byagira uruhare mu kugabanya umubare w'imfungwa mu magereza.
Ati 'Hari byinshi byinshi byagezweho. Hari amavugurura yagiye abaho mu myaka ishize, hari za politike babwiye ebyiri zagiyeho, politiki ijyanye no kunoza ubutabera mu bijyanye n'imiburanishirize y'imanza z'inshinzabyaha, hari politiki yagiyeho mu buryo bwo gufasha abturage kugira ngo bajye bakemura ibibazo mu bwumvikane.'
Yakomeje agira ati 'Ariko turacyafite n'ibibazo birimo ubucucike mu magereza mumaze iminsi mubikurikirana murabizi nabyo ni ibintu turi buganire muri iyi nama, ese ni gute izo politike ebyiri zafashwe zagabanya ubucucike mu magereza.'
Bamwe mu baturage basanga gahunda y'ubuhuza kubagiranye ikibazo mu gihe yaba ishyizwemo imbaraga, hari byinshi yakemura birimo no kurengera ikiguzi gitangwa mu butabera.
 Umwe ati 'Uhomba ni wa wundi wagiye kurega. Ahomba byinshi, ahomba umubyizi agahomba n'amafaranga kuko ntaba azi ko ari butsinde cyangwa se ari butsindwe.Icyo byafasha ni uko kwa guhuza abantu byatuma ikibazo gikemuka wa wundi wakarenganye akarenganurwa'
Undi ati 'Njye inama natanga ni uko basabana imbabazi batagiye mu rukiko byakwanga bakaba bakwiyambaza abantu hafi aho babafasha.'
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, avuga ko inzego z'ubutabera n'abafatanyabikorwa bazo bagiye kuganira ku byatuma imanza zirushaho kugabanyuka.
Ati 'Iyo hadafashwe ingamba niko umubare ugenda uzamuka bikazagera aho bigorana kugira ngo imanza zibe zagabanuka. Niyo mpamvu rero dushaka gukumira icyo kibazo mbere yuko kiba ingutu ariko kugeza ubu abari muri izi nzego bakora uko bashoboye kugira ngo bakumire ikibazo cy'imanza nyinshi mu nkiko.'
Umwiherero w'i nzegoz'ubutabera n'abafatanyabikorwa bazo uba buri mwaka, icyakora hari imyaka utabaye bitewe n'icyorezo cya Covid-19.
Biteganyijwe ko ibizava muri uyu mwiherero, bizakurikiranwa harebwa ko bishyirwa mu bikorwa ibyo izi nzego z'ubutabera zemeranyije,byibanda k'uruhare rw'umuturage mu butabera.
Kwigira Issa
The post Abafite aho bahuriye n'ubutabera bari kwigira hamwe uko imanza zarushaho kugabanuka appeared first on FLASH RADIO&TV.