Abagera kuri 35% by'abana bafite ubumuga mu Rwanda ntibakandagira mu ishuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyavuye muri iri barura byerekana ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku 391.775 ku baturage bose bangana na miliyoni 13,24, ni ukuvuga ko ari 3,4%. Abagore ni 216.826 na ho abagabo bakaba 174.949.

Intara y'Iburasirazuba ni yo ifite umubare munini (109.405) igakurikirwa n'iy'Amajyepfo (98,337). Iy'Uburengerazuba ifite 88.967, Amajyaruguru bakaba 60.336 mu gihe Umujyi wa Kigali ubarurwamo abagera kuri 34.730.

Akarere ka Nyagatare ni ko gafite umubare munini w'abafite ubumuga aho bagera ku 20.631 gakurikiwe na Gasabo (17.585) mu gihe aka Nyarugenge ko mu Mujyi wa Kigali ari ko gafite umubare muto (8.206).

Mu bana bafite ubumuga bari mu kigero cy'imyaka 6 na 17, abagera kuri 65% ni bo babasha kugera mu ishuri ugereranyije na 81% badafite ubumuga.

Ibi bigaragaza ko hari umubare munini w'abana bafite ubumuga batabasha kugera mu ishuri by'umwihariko abafite ubumuga bukomatanyije (batumva, batavuga, ntibabone).

Aba ntibashobora kwigana n'abandi muri gahunda y'uburezi budaheza kuko bakoresha ururimi rw'amarenga yo mu biganza adafite aho yigishwa kugeza ubu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango w'Abafite Ubumuga bwo Kutumva, Kutavuga no Kutabona, Musabyimana Joseph, aherutse kuvuga ko umubare wabo utaramenyekana ariko bigaragara ko bahari kuko mu turere tune babashije kugeramo hagaragaye abagera kuri 350.

Ati 'Muri abo, abagera kuri 60% ni abana bagejeje ku myaka yo kujya mu ishuri ariko nta n'umwe wigeze arikandagiramo kuko nta shuri na rimwe rihari rishobora kwakira abafite ubumuga nk'ubwo cyangwa ibindi bigo nk'uko ahandi usanga bimeze, aho babanza gutegurwa ngo bazinjire mu burezi budaheza babashe kwigana n'abandi.'

Yagaragaje ko mu Ibarura Rusange ry'Abaturage ryakozwe mu 2012 umubare w'abafite ubu bumuga utigeze ugaragara bikaba bishoboka ko ababufite bagiye babitiranya n'abafite ubumuga bwo kutabona cyangwa ubwo kutumva no kutavuga.

Ni na ko byagenze mu Ibarura Rusange rya 2022, kuko uru rwego ntirwigeze rubona imibare yihariye y'abafite ubwo bumuga bukomatanyije ku buryo hafatwa ingamba zo kubateganyiriza hashingiwe ku mibare ya nyayo.

Ati 'Biracyagoranye kugira ngo babashe kujya mu ishuri kandi iri barura twe ntacyo ryadusigiye, ntacyo ryatumariye ku bijyanye no kugaragaza abafite ubumuga bukomatanyije.'

Minisitiri w'Intebe yatanze icyizere

Mu kiganiro Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Kanama 2022, yagaragarijwe ko ibibazo by'abafite ubumuga bukomatanyije biremereye.

Senateri Kanyarukiga Ephrem yagize ati 'Aba bantu umuntu yakwibaza ngo babaho bate ko batabasha kuvugana n'abandi? Ikibabaje ni uko bashobora kuba bafite ikibazo cyo kutagera mu mashuri na gato. Ngira ngo abasuye amashuri ntiwabona hari n'umwe uriyo ufite ubumuga bukomatanyije.'

'Nagize amahirwe yo kugera mu nama yabo, biragaragara, bagenzi babo bafite ubumuga bwo kutabona barabafasha kuko bo bumva. Ubusabe bwabo ni uko bamenyekana nk'icyiciro cyihariye cy'abafite ubumuga bakitabwaho by'umwihariko. Iki cyiciro cyitabweho no mu ibarura rusange ry'abaturage rigiye gukorwa tuzamenye umubare wabo tumenye n'uko bakorerwa ubuvugizi.'

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko iki cyiciro cy'abafite ubumuga atari akizi ariko ko bagiye kugikurikirana.

Ati "Ku giti cyanjye iki kibazo cy'abafite ubumuga 'bukomatanyije' sinari nkizi ariko buriya tugiye kubikurikirana.'

Imibare y'abafite ubumuga irashidikanywaho

Ibarura Rusange ryo mu 2012 ryagaragazaga ko abafite ubumuga barenga ibumbi 400. Kuri ubu hari abashidikanya ku mibare yatangajwe n'ibyavuye mu rya 2022 y'abangana na 391.775.

Umwe yagize ati 'Ubumuga ntabwo bukira; ntabwo ari indwara. Icyo gihe (2012) habazwe abari hejuru y'imyaka itanu y'amavuko, ni ukuvuga ko kuva mu 2012 hari abandi bantu bavutse ubu bakaba ari bakuru kandi bishoboka ko havutsemo n'abafite ubumuga.'

Ubukungu bw'abafite ubumuga usanga buri hasi ugereranyije na bagenzi babo batabufite kandi bikagirana isano n'ibijyanye n'imyigire aho abatarize cyangwa bize nabi bisanga batabasha guhatana n'abandi ku isoko ry'umurimo cyangwa bakaba batabasha no kurigeraho.

Ubushakashatsi Ngarukamwaka bw'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (Statistical Year Book) bwa 2022, bwagaragaje ko mu mwaka w'amashuri wa 2020/2021 habarurwaga abanyeshuri 30.803 bafite ubumuga. Abahungu bari 17.016 ku 13.787 b'abakobwa.

Abafite ubumuga bw'ingingo bari 9888; abatabona bari 3865, abatumva 2122, abafite ibibazo mu mivugire 3048 mu gihe abandi bafite ubumuga butandukanye bari 2239.

Mu mashuri y'incuke abana bafite ubumuga bageraga kuri 2220; mu abanza ni ho habarizwaga benshi bangana na 23.427; mu mashuri yisumbuye bari 3.973 mu bumenyi rusange, 478 mu biga mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, 11 mu mashuri y'ubumenyingiro yo ku rwego rw'amakuru (Polytechnics); 108 mu mashuri makuru na kaminuza na 512 mu biga mu masomero y'abantu bakuru.

Uretse ubumuga hari ibindi bibazo bishobora kubangamira imyigire y'abanyeshuri harimo n'ibyo mu miryango bakomokamo.

Statistical Year Book yagaragaje ko abanyeshuri b'imfubyi bageraga kuri 191. 471 barimo abahungu 96.324 n'abakobwa 95.147 hakaba n'abagera ku 9246 babarurwa mu magereza n'ibigo ngororamuco.

Kugeza ubu miliyoni 2,9 z'Abanyarwanda mu barenga miliyoni 8,2 bafite imyaka kuva kuri 15 gusubiza hejuru, ntibigeze bakandagira mu ishuri. Mu bice by'imijyi ni bake aho bagera kuri 18% ugereranyije na 24% mu byaro.

Muri rusange Abanyarwanda bazi gusoma no kwandika mu bari muri icyo cyiciro ni 79% (barenga miliyoni 6,5).

Ibarura Rusange rya Gatanu ryagaragaje ko hari abana benshi bafite ubumuga batabasha kugera mu ishuri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagera-kuri-35-by-abana-bafite-ubumuga-mu-rwanda-ntibakandagira-mu-ishuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)