Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mbonera gihugu, yatangaje ko ubu iri gutegura inyigisho zihariye zizajya zihabwa  abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubategura kwinjira mu muryango Nyarwanda.
Ibi iyi Minisiteri yabitangaje kuri uyu wa 23 Gicurasi 2023Â mubiganiro yagiranye n'Abadepite bagize Komisiyo y;Ubumwe bw'Abanyarwanda ,Uburenganzira bwa muntu ,no kurwanya Jenoside , barebera hamwe ishyirwa mubikorwa ry'itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo.
Guverinoma y'u Rwanda iheruka gutangaza ko mu bihe bya vuba, abantu bazajya barangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bazajya babanza kunyuzwa mu ngando zibategurira kwinjira mu muryango Nyarwanda. Ubwo Abadepite bagize Komisiyo y;Ubumwe bw'Abanyarwanda ,Uburenganzira bwa muntu ,no kurwanya Jenoside baganira na MINUBUMWE ku ishyirwa mubikorwa ry'itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo. Uburyo abagiye kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bari gutegurwa cyane ko bazaba ari abantu bamaze igihe kinini muri Gereza.
Umwe ati ' dufite ikibazo cy'ubucucike , Abafungiye icyaha cya Jenoside ubu bangana iki?'
Undi ati ' Batubwiye ko hari imfashanyigisho ziri gutegurirwa abo bagoro mu rwego rwo kubinjiza muzima busanzwe nyuma y'igihe batazi ibikorerwa mugihugu ariko navuga ngo nanone mbere y'uko basohoka naho bari nibakomeze kwigishwa cyane.'
Kuri ubu abagifungiye icyaha cya Jenoside muri za gereza zitandukanye biganjemo abatarigeze basaba imbabazi ku byo bakoze bakatiwe imyaka 25, 30 cyangwa burundu. Minisitiri w'ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano Mbonera gihugu Dr Jean Damascene BIZIMANA yabwiye Abadepie ko ubu hari kunozwa uburyo buzakoreshwa mu kwigisha abazaba barangije igihano. Yagaragaje ko hazabaho umwihariko mu nyigishao bazahabwa nkuko abisobanura.
Ati ' Amasomo uko ameze ahabwa abakozi bo mubigo muri za Minisiteri ntabwo ariyo uzaha byanze bikunze umuntu umaze imyaka 25 afunze uwo muntu akwiye kumenya aho igihugu kigeze uko kiyubatse ibibazo gifite ibyiza gifite turi gutegura inyigisho ijya n'uwo mwihariko hanyuma tukareba uko byanakorwamo dufatanyije n'izindi nze.'
Imibare itangwa na Minubumwe igaragza ko mu magereza yo mu Rwanda hari abantu barenga ibihumbi 20 bafungiye icyaha cya jenoside, muri abo harimo abafite igihano cya burundu ariko hari n'abakatiwe igihano kirangira.Usibye inyigisho zihariye zizahabwa abagiye kurangiza ibihano , ngo n'imiryango yabo izategurwa kugirango izabakire neza.
The post Abagiye kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside bazahabwa inyigisho zihariye  appeared first on FLASH RADIO&TV.