Gratia Makala, ni rwiyemezamirimo wabitangiye mu 2011. Yatangiriye kuri sosiyete imwe itegura ikanakira inama mpuzamahanga ya Connect Rwanda nyuma iza kubyara indi ikora iby'ubwubatsi.
Makala yabwiye IGIHE ko mu rugendo rwo gutangira hari benshi bamuciye intege barimo n'aba hafi ye cyane ariko kubera kwiyemeza no kwigirira icyizere arushaho kugira imbaraga no gukomera.
Ati 'Mu miryango no mu nshuti harimo abavugaga ngo ibyo bintu byawe ntibyumvikana, turumva bidafatika cyane.'
Avuga ko mu bihe yatangiriyemo ubushabitsi bitari byoroshye kubona amakuru ku bucuruzi cyane ko ikoranabuhanga ritari ryagashinze imizi.
Uyu mugore yatangiye yita ku migendekere y'inama, afite n'igice cyo gutwara abashyitsi abakura ku kibuga cy'indege abageza aho bashaka kujya hose, nyuma yagize ubushobozi bwo kwita ku nama yose muri rusange ku buryo azitegura mu bikenewe byose.
Inama ya mbere yakiriye yamuraje yicaye
Makala yatangaje ko ikiraka cya mbere yakoze ari inama y'abantu bari bavuye mu Busuwisi, arara adasinziriye kugira ngo abashe kugaragaza ubushobozi bwe.
Ati 'Nkimara kubona iryo soko navunwe mu mutwe no kwibaza ko nshobora kunanirwa kurikora neza. Nari ndi ku munzani ngira ngo ndebe niba nshoboye, ariko nari ndi no mu isuzuma ku mukiliya ngiye gukorera, nibyo byandazaga ntasinziriye.'
'Hari ukwifuza ikintu ukarwana na cyo noneho ukarwana no kwerekana ko ushoboye, utari kwikirigita ugaseka.'
Makala avuga ko bitari byoroshye kugirirwa icyizere nk'umugore, ariko nyuma yo gukora icyo kiraka byatumye abantu benshi bamubonamo ubushobozi atangira kubona ibiraka byinshi.
Yakuruwe n'amabara ajya mu bwubatsi ahangana n'abagabo
Nyuma y'imyaka itandatu, yiyegurira ubucuruzi bw'ibikoresho by'ubwubatsi, yibanda mu byo gusiga amarangi n'ibindi bijyanye no gusoza inyubako.
Makala avuga ko yahisemo gushinga kompanyi ya kabiri kuko icyizere yagirirwaga cyari cyarazamutse.
Ati 'Nakuruwe n'amarangi nk'umudamu, ariko nsanga nka 95% bikorwa n'abagabo gusa, kwinjira muri uyu mwuga byari bigoye, bitangiye kujya mu masoko ntabwo byari byoroshye ariko nigirira icyizere.'
'Umwanzi wa mbere umuntu afite ni we ubwe. Mu gihe yamaze kwivaniraho inzitizi yo kumva nta cyizere yifitiye, buri wese yagera kuri byinshi.'
Ibi abihuriraho na Agatesi Mugabo Leatitia, Umuyobozi wungirije wa Radio na Televiziyo Isango Star.
Yabwiye IGIHE ko yakuze yumva agomba kuba umuntu ukomeye ndetse akunda ibyo kwikorera kubera ababyeyi be hirya y'akazi ka Leta bakoraga ubucuruzi.
Yavuze ko hari udusanteri yatangijemo ubucuruzi mu bice bitandukanye by'igihugu mbere y'uko atangira ishoramari mu itangazamakuru mu 2008, kugeza igihe mu 2016 we n'umugabo we bashinze na televiziyo.
Ati 'Sinzi gutungwa n'umugabo ngo nicare mvuge ngo arampa, n'umugabo ntabwo yantoje kwicara mu rugo. Sinzi gusaba, ndi umuntu wakuze nzi kwigira.'
Avuga ko itangazamakuru yarishoyemo imari ariko ku ruhande yakundaga ibya tekiniki kuko ari byo yari yarize mu mashuri yisumbuye.
Ati 'Kwinjira mu banyamakuru uri umugore ntabwo byari byoroshye, nahuye n'ikibazo pe! Bamwe bibaza bati 'ese uyu ibi bintu ajemo azabishobora?' Ntabwo nacitse intenge, ngendera ku murongo umugabo yampaye, nka nyirabyo ndiga cyane ku buryo nyuma y'igihe gito nahise mbimenyera.'
Avuga ko mu myaka amaze yikorera. ubu yamaze kwiyumvamo ko nta kintu na kimwe atashobora, kuko yashize ubwoba.
Mukamurenzi Jeannette we amaze kubona uko abakozi bo mu rugo bamwe bafatwa nabi , mu 2010 yahisemo kujya gushinga kompanyi yita ku bakozi bo mu rugo n'abandi bose bakenerwa mu buzima busanzwe, kandi ngo byamuteje imbere.
Avuga ko ubu mu bantu afite bategereje kujya mu kazi ko mu rugo harimo n'abarangije amashuri yisumbuye.
Aba bagore bose basaba bagenzi babo kutitinya no kumva neza, no gutera intambwe bagatangira urugendo rwo kwigira kuko igihugu kigenda kibashyiriraho amahirwe agamije gushyigikira iterambere ryabo.