Abahungu babifata nk'ibisanzwe! Dore ibintu abakobwa baha agaciro mu rukundo ariko ugasanga abahungu ntacyo bibabwiye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rukundo rw'abakobwa n'abahungu, hari ibintu bikorwa n'aba bombi ariko ugasanga umwe mu niwe ubiha agaciro kurusha undi.

Uyu munsi twifuje kubasangiza ibintu bishimisha abakobwa mu rukundo ariko ku bahungu bakabifata nk'ibisanzwe.

Gusomana n'umuhungu bwa mbere

Umukobwa aha agaciro itariki yasomanyeho n'umuhungu bwa mbere, ku buryo atazibagirwa uwo munsi, gusa ku bahungu bo gusomana bwa mbere n'umukobwa, babifata nk'ibisanzwe.

Kuryamana n'umuhungu bwa mbere

Buri mukobwa wese, aba azi itariki yatakarijeho ubusugi, babifata nk'ibintu bishya bakiriye bwa mbere, ariko ku bahungu bo usanga iyo yaryamanye n'umukobwa bwa mbere, abiha agaciro mu gihe gito ubundi bikaba byarangiye.

Kujya gusura ababyeyi

Abakobwa bakunda kugorwa no kujya gusura ababyeyi b'umuhungu bakundana, ugasanga mbere yo kujyayo abanza kwitegura byimbitse, ugasanga ari kwibaza utubazo twinshi ati barapfata gute.

Gusa ku bahungu, bo kubera abenshi bakunze gutereka ari uko bagiye gusura umukobwa mu rugo, rero kujya gusura umukobwa bakundana, n'ibisanzwe.



Source : https://yegob.rw/abahungu-babifata-nkibisanzwe-dore-ibintu-abakobwa-baha-agaciro-mu-rukundo-ariko-ugasanga-abahungu-ntacyo-bibabwiye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)