Iyo ufunguye Bibiliya ugasoma Ibyahishuwe 22:12, haranditse ngo 'Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze'.
Ibi ntibitandukanye cyane n'abakinnyi b'umupira w'amaguru muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda bari ku mpera z'amasezerano yabo.
Umwaka w'imikino wa 2022-23 uzashyirwaho akadomo kumugaragaro tariki ya 3 Kamena 2023 ubwo hazaba umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro uzahuza Rayon Sports na APR FC.
Nyuma y'icyo gihe abakinnyi basoje amasezerano bazaba bemerewe kwerekeza aho bashaka, buri umwe azabona ibijyanye n'ibyo yakoreye hari abo amakipe yabo azifuza kongerera amasezerano abandi babareke bagende cyangwa se bitewe n'ibyo batanze amakipe yabo azashaka kubongera amasezerano ariko babyange bigire aho umutima wabo ushaka.
Muri iyi nkuru ISIMBI igiye kugaruka ku mazina 10 y'abakinnyi bo muri shampiyona y'u Rwanda bari ku mpera z'amasezerano yabo bazaba ari imari ikomeye.
Sebwato Nicholas
Ni umunyezamu w'umugande ufatira ikipe ya Mukura VS ibarizwa mu Karere ka Huye.
Yayigezemo muri 2021 aho yayisinyiye imyaka 2 ubu akaba arimo kugana ku musozo w'amasezerano ye.
Ni umunyezamu wagarageje ko ari umuhanga ndetse bivugwa ko ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kumwegera yatangiye ibiganiro na we.
Ntwali Fiacre
Ni umunyezamu wa AS Kigali n'ikipe y'igihugu Amavubi, ari ku mpera z'amasezerano ye muri iyi ifashwa n'Umujyi wa Kigali.
Ni umunyezamu w'umuhanga bituma yifuzwa n'amakipe atandukanye no hanze y'u Rwanda nko muri Afurika y'Epfo na Maroc.
Ndayishimiye Thierry
Ni myugariro w'umunyarwanda ukina mu mutima w'ubwugarizi muri Kiyovu Sports.
Yageze muri Kiyovu Sports mu mpeshyi ya 2021, ubu ari ku mpera z'amasezerano ye. Ubuhanga bwe bwatumye anahamagarwa mu ikipe y'igihugu.
Bivugwa ko bigoye ko Kiyovu Sports yazamugumana kuko yifuzwa n'amakipe arimo Police FC na APR FC.
Mugisha Bonheur
Mugisha Bonheur benshi bita Casemiro, ni umukinnyi w'umunyarwanda ukina mu kibuga hagati muri APR FC yagezemo 2021 avuye muri Mukura VS ayisinyira imyaka 2 ubu iri ku musozo.
Ni umusore ukiri muto wafashije APR FC cyane bitewe n'ubuhanga bwe. Uretse ko bigoye ko iyi kipe y'ingabo z'igihugu yakwifuza kumurekura, ariko bibaye yarwanirwa n'amakipe menshi.
Nshimirimana Ismail Pitchou
Benshi bamwita urukuta rworohereza akazi ubwugarizi bwa Kiyovu Sports, uyu murundi ukina mu kibuga hagati na we ageze ku musozo w'amasezerano ye muri Kiyovu Sports.
Picthou yageze muri Kiyovu Sports 2021, yagiye agaragaza ubuhanga bwe aho yagiye ahesha amanota ikipe ye aho iyakeneye, no mu mwaka washize yifujwe na Yanga yo muri Tanzania. Byitezwe ko azaba ari imari ishyushye ku isoko na Kiyovu kumugumana bizayibiza icyuya. Bivugwa ko na Rayon Sports imwifuza.
Bigirimana Abedi
Ni umurundi na we ukina mu kibuga hagati wageze muri Kiyovu Sports muri 2020 ayisinyira imyaka 3.
Muri iyo myaka yari umukinnyi ngenderwaho ndetse n'umwaka ushize yarambagijwe na Yanga.
Uyu mukinnyi uri ku musozo w'amasezerano ye bivugwa yanamaze kubona ikipe hanze y'u Rwanda, kongera amasezerano muri Kiyovu Sports ni indirimbo adashaka kumva. Isaha n'isaha yava no mu Rwanda kumvikana n'ikipe imushaka. Ni umukinnyi kandi byavuzwe ko na Rayon Sports imwifuza.
Hakizimana Muhadjiri
Umwe mu bakinnyi b'abanyarwanda ufite impano idasanzwe ukinira Police FC.
Muri Mutarama 2023 nibwo yasinye amezi 6 muri ikipe y'abashinzwe umutekano mu gihugu avuye muri Alkholood FC.
Amahirwe menshi ni uko adasubiye hanze y'u Rwanda, Police FC ntiyamurekura kuko ni umwe mu bakinnyi bitasaba amasaha menshi ngo abone ikipe mu Rwanda bitewe n'ubuhanga bwe.
Léandre Onana Essomba
Rutahizamu w'umunya-Cameroun uri ku musozo w'amasezerano ye muri Rayon Sports y'imyaka 2.
Ni rutahizamu iyi kipe yegereye ngo yongere amasezerano ariko abitera utwatsi. Bivugwa ko ashobora kwerekeza muri shampiyona ya Tanzania muri Simba SC.
Ojera Joackiam
Ni rutahizamu w'umugande wageze muri Rayon Sports muri Mutarama 2023 ari intizanyo URA FC muri Rayon mu gihe cy'amezi 6.
Ntabwo byamusabye igihe ngo yerekane ubuhanga bwe. Gusa yahishuye ko yumvikanye na Rayon Sports yayigumamo cyane ko atazasubira muri Uganda mu ikipe ye, ariko na none ngo amakipe menshi mu Rwanda yatangiye kumugera amajanja.
Heritier Luvumbu
Rutahizamu waje muri Rayon Sports aje kuyifasha mu mikino yo kwishyura ayisinyira amezi 6 ari ku musozo. Ni umukinnyi Rayon Sports yifuza kugumana ariko na none mu gihe yasoza umwaka nta gikombe itwaye cyatuma isohokera igihugu mu mikino Nyafurika, byagora iyi kipe kumugumana.