Abakinnyi 10 batemerewe gukina umunsi wa 28 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'icyiciro cya mbere irakomeza hakinwa umunsi wa 28 ushobora gusiga utanze ishusho y'aho igikombe kigana, ni mu gihe abakinnyi 10 ari bo batemerewe gukina uyu munsi.

Ni imikino izaba ejo ku wa Gatandatu tariki 6 Gicurasi ahazaba imikino 5 no ku Cyumweru tariki ya 7 Gicurasi hazaba imikino 3.

Ku Cyumweru hateganyijwe imikino y'amakipe 3 ari imbere ku rutonde ahataniye igikombe, Kiyovu Sports izasura Musanze FC, Rayon Sports izakira Gorilla FC na APR FC izakira Espoir FC yamaze kumanuka. Imikino yose izaba saa 15h00'.

Kugeza ubu Kiyovu Sports iyoboye urutonde n'amanota 57, Rayon Sports 55 n'aho APR FC ikagira 54.

Gahunda y'umunsi wa 28

Tariki ya 6 Gicurasi 2023

Marines FC vs Bugesera FC
AS Kigali vs Gasogi United
Mukura VS vs Etincelles FC
Rwamagana City vs Police FC
Rutsiro FC vs Sunrise FC

Ku Cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2023

Musanze FC vs Kiyovu Sports
Rayon Sports vs Gorilla FC
APR FC vs Espoir FC

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 28

Gedeo Ndonga Bivula (Etincelles FC)
Rutayisire Aman (Etincelles FC)
Nsengimana Richard (Etincelles FC)
Jonas Mumbele Marie (Rutsiro FC)
Dulu Ekenda Mercy (Gorilla FC)
Manzi Olivier (Marines FC)
Makaya Mapuya (Bugesera FC)
Haziyana Kenedy (Bugesera FC)
Kato Samuel (Bugesera FC)
Ngabonziza Pacifique (Police FC)



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-10-batemerewe-gukina-umunsi-wa-28

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)