Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2022-23 irasozwa mu mpera z'iki cyumweru aho abakinnyi 14 ari bo batemerewe gukina uyu munsi.
Mbere y'uko hakinwa umunsi wa nyuma, APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 60 inganya na Kiyovu Sports ariko ikayirusha umubare w'ibitego izigamye ni mu gihe Rayon Sports ari iya 3 n'amanota 58.
Aya makipe uko ari 3 yose azakina ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023 ku isaha ya saa 15h00'.
APR FC izasura Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium, Kiyovu Sports yakire Rutsiro kuri Muhanga Stadium ni mu gihe Rayon Sports izaba yasuye Sunrise FC kuri Golgotha Stadium i Nyagatare.
APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino igahita yegukana igikombe, Kiyovu Sports irasabwa gutsinda umukino wayo maze APR FC igatakaza ni mu gihe Rayon Sports yo biyisaba ko aya makipe yazatsindwa yo ikitsindira Sunrise FC.
Hari kandi urugamba rwo kutamanuka aho Marines ya 12 ifite 31 izasura Police FC kuri Stade ya Huye, Rutsiro FC izasura Kiyovu ifite 30, Rwamagana City izasura Etincelles nayo ifite 30 ni mu gihe Bugesera FC ya 15 ifite 29 izakira AS Kigali. Espoir FC yo yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Gahunda y'umunsi wa nyuma wa shampiyona
Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2023
Mukura VS vs Musanze FC
Gasogi United vs Espoir FC
Ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023
Bugesera FC vs AS Kigali
Police FC vs Marines FC
Etincelles FC vs Rwamagana City
Sunrise FC vs Rayon Sports
Kiyovu Sports vs Rutsiro
Gorilla FC vs APR FC
Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 30 wa shampiyona}[
Niyonkuru Sadjati (Etincelles)
Kakule Mugheni Fabrice (AS Kigali)
Niyitegeka Idrissa (Gasogi United)
Kaneza Augustin (Gasogi United)
Ngabonziza Pacifique (Police FC)
Rukundo Denis (AS Kigali)
Robert Mukoghotya (Mukura VS)
Kubwimana Cedric (Mukura VS)
Arthur Gitego (Marines FC)
Mutuyimana Djuma (Marines FC)
Ndoli Mico Kevin (Sunrise FC)
Omar Bizimungu (Etincelles FC)
Prince Longalonga (Etincelles FC)
Niyomukiza Faustin (Bugesera FC)
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-14-nibo-batemerewe-gukina-umunsi-wa-nyuma-wa-shampiyona