Abakinnyi 8 nibo batemerewe gukina umunsi wa 29, amakipe amwe arahumeka insigane andi arakoza imitwe y'intoki ku gikombe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-23 irakomeza hakinwa umunsi wa 29 ari nawo ubanziriza uwa nyuma, mu gihe APR FC na Kiyovu Sports zihanganiye igikombe hari andi makipe umutima utari mu gitereko yibaza izaherekeza Espoir FC mu cyiciro cya kabiri.

Iyi mikino y'umunsi wa 29 izakinwa ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu ahari imikino 2 ndetse no ku Cyumweru ubwo hazaba imikino 3.

Kuva ku ikipe ya 11 Sunrise FC ifite amanota 31 kugeza ku ya 15 ya Rutsiro FC ifte 27 zose ziracyafite amahirwe yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri, zikaba nta kosa zigomba gukora mu mikino 2 isigaye.

Ku Cyumweru saa 15h00', kuri Golgotha Stadium, Sunrise FC izakira Kiyovu Sports ya mbere ku rutonde nayo isabwa gutsinda kugira ngo yizere kugumya guhatanira igikombe.

Marines FC ya 12 ku rutonde n'amanota 31 izaba yasuye Rayon Sports ku Cyumweru. Bugesera FC ya 13 ku rutonde n'amanota 30 izaba yasuye Etincelles. Rwamagana ya 14 n'amanota 28 izaba yasuye APR FC ya kabiri ndetse ikaba inahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe. Rutsiro ya 15 n'amanota 27 ari nayo ihabwa amahirwe yo kumanukana Espoir FC izaba yasuye Musanze FC.

Gahunda y'umunsi wa 29

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2023

Gasogi United vs Police FC
Gorilla FC vs Mukura VS&L

Ku Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023

Rayon Sports vs Marines FC
Espoir FC vs Musanze FC
AS Kigali vs Rutsiro FC
APR FC vs Rwamagana City
Sunrise FC vs Kiyovu Sports
Etincelles vs Bugesera FC

Abakinnyi 8 batemerewe gukina umunsi wa 8

Adeaga Adeshola (Gorilla FC)
Kalisa Rashid (AS Kigali)
Elias Rucogoza (AS Kigali)
Cuzuzo Aime Gael (Gasogi United)
Bugingo Hakim (Gasogi United)
Ishimwe Kevin (Gasogi United)
Mbonyumwami Taiba (Marines)
Nduwayo Valeur (Musanze FC)



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-8-nibo-batemerewe-gukina-umunsi-wa-29-amakipe-amwe-arahumeka-insigane-andi-arakoza-imitwe-y-intoki-ku-gikombe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)