Mu Rwanda bisa n'aho guhohotera abasifuzi cyangwa kubabangamira atari ikosa kuko abagiye babikora cyane cyane muri uyu mwaka w'imikino ntacyo byigeze bibakoraho.
Ubusanzwe umusifuzi mu kibuga aba afite ubudahangarwa cyane ko na we iyo hari ibyemezo afashe bitari byo nyuma bikagaragara abihanirwa, ni yo mpamvu iyo hari umukinnyi umusagariye byanze bikunze na we aba agomba guhanwa.
Dufashe urugero ruto tariki ya 19 Werurwe ubwo Manchester United yakinaga na Fullham muri ¼ cya FA Cup, rutahizamu w'umunya-Serbia, Aleksandar Mitrovic ukinira Fullham ntiyishimiye ko umusifuzi atanze penaliti maze aragenda asa n'umusunika amwereka ko atishimiye icyo cyemezo.
Umusifuzi Chris Kavanagh nta kindi yakoze yahise amuha ikarita y'umutuku. Ntibyagarukiye aha, uyu rutahizamu yaje no gufatirwa ibindi bihano n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza aho yahise ahagarikwa imikino 8.
Gusa iyo tugarutse mu Rwanda dusanga bisa n'ibitandukanye ahubwo abakinnyi ari bo bafite ubudahangarwa kurusha abasifuzi, kereka iyo yakubiswe akagirwa intere nk'ibyabaye kuri umwe mu basifuzi basifuye umukino wa La Jeunesse na AS Muhanga tariki ya 3 Werurwe 2023 aho abakinnyi ba La Jeunesse; Imena Yves, Salomon Oleko na Nshimiye Said bahagaritswe amezi 6 n'aho umutoza Ndayisenga Kasim ahagarikwa umwaka kubera gukubita umusifuzi bakamugira intere.
Mu cyiciro cya mbere mu Rwanda ni kenshi abasifuzi bahagarikwa cyangwa bagahanwa bitewe n'uko basanze ibyemezo bafashe ku mikino hari ukuntu byari binyuranye n'ukuri.
Gusa muri uyu mwaka w'imikino wa 2022-23 ni kenshi abasifuzi bagiye basagarirwa n'abakinnyi bitewe n'ibyemezo bafashe kandi nyamara nyuma bikagaragara ko bari bari mu kuri ariko abakinnyi babasagariye ntibahanwe ndetse ntihagire n'ikarita bahabwa.
Tugarutse ku ngero zimwe na zimwe. Tariki ya 11 Ugushyingo 2022, Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports 2-1 mu mukino w'umunsi 9 wa shampiyona, ni umukino wagaragayemo imvururu zibasiye abasifuzi.
Hari nyuma y'uko umusifuzi w'igitambaro Karangwa Justin yari yanze igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Ndekwe Felix avuga ko habayemo kurarira. Abakinnyi ba Rayon bahise bamwirundaho maze Ndizeye Samuel aramusunika.
Tariki 15 Kanama 2022, ni bwo ikipe ya AS Kigali FC yegukanye igikombe cya Super Cup nyuma yo gutsindira APR FC kuri penaliti.
Muri uyu mukino warangiye ari 0-0, ku munota wa 27 APR FC yabonye penaliti ku ikosa Haruna Niyonzima yakoreye Niyibizi Ramadhan nubwo Lague yaje kuyihusha. Nk'uko byagaragaye mu mashusho Haruna yegereye umusifuzi wa mbere w'igitambaro Mugabo Eric wari usifuye iri kosa maze amubwira ko nubwo atanze penaliti ikosa ryakorewe inyuma y'urubuga rw'amahina.
Undi yahise amubaza icyo aje kubaza maze Haruna umujinya urazamuka amubwira kujya bareka ruswa bagasifura neza ndetse anongeraho n'andi magambo ateye isoni umuntu atasubiramo.
Ku mukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona wabaye tariki ya 22 Mata wo Police FC yatsinzemo 2-1 APR FC, haje kuvuka imvururu nyuma y'uko abasifuzi banze igitego cya 3 cya Police FC.
Muri izi mvururu amashusho yafashwe Rutanga asagarira abasifuzi ndetse binakekwa ko yaba yaranakubise ingumi umusifuzi wa mbere w'igitambaro kuri uwo mukino Mugabo Eric cyane ko bivugwa ko ari we watanze amakuru y'uko nubwo icyo gitego kigiyemo ariko habayeho kurarira.
Ibindi ni ibya vuba cyane nta n'iminsi 2 irashira ku mukino ubanza wa ½ mu gikombe cy'Amahoro wo APR FC yanganyijemo na Kiyovu tariki ya 10 Gicurasi 2023.
Uyu mukino ubwo wari ugeze ku munota wa 89, Kwitonda Alain Bacca yatsindiye APR FC igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko basifura ko habayeho kurarira kuko Yunusu ashobora kuba ahari ukuntu yakingirije umunyezamu Kimenyi Yves.
Ntabwo bakiriye neza iki cyemezo maze basagarira umusifuzi wa mbere w'igitambaro Ishimwe Didier wari usifuye iryo kosa ndetse amashusho agaragaza Mugisha Bonheur amukubita umutwe.
Ibyo byose nubwo byabaye, nta mukinnyi n'umwe wigeze abihanirwa cyane ko n'abasifuzi ubwabo bakorewe ayo makosa nta n'amakarita bigeze bababaha.
Reba amwe mu mashusho bibasira abasifuzi