Abakobwa 11 bazavamo Miss Burundi 2023 bameny... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakobwa 142 ni bo bari bujuje ibisabwa biyandikishije mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Burundi 2023. Mu byasabwaga harimo ko umukobwa agomba kuba afite uburebure butari munsi ya metero 1,65, atarengeje ibilo 65.

Ikindi ni uko uwitabira iri rushanwa yasabwaga kuba atarigeze abyara cyangwa ngo ashake umugabo. Ndetse akaba atarigeze akatirwa n'inkiko. Nyuma yo gukorwa amajonjora, hasigayemo abakobwa 26. 

Mu gihe habura iminsi micye ngo hamenyekanye abegukanye ibihembo, ku mugoroba wa 20 Gicurasi 2023 hamenyekanye 11 bakomeje. Ni mu birori byabereye Roca Golf Hotel iri mu zikomeye i Bujumbura.

Abakomeje ni Ngabirabirano Belle Ange Edissa, Keza Blandine, Ishimwe Netty Louange, Kezimana Melissa, Balungura Lyne Cella, Irakoze  Erica Aime Carolle, Uwera Ricky Tricia, Kenguruka Clara, Igiraneza Ange Charlene, Mugisaha Elsie Amandine na Ndayizeye Lellie Carelle.

Uzegukana ikamba rya Miss Burundi 2023 azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Ractis, litiro 480 za lisansi, ubwishingizi bw'imodoka, azajya akorerwa imodoka, yishyurirwe amashuri, anagenerwe umushahara w'ibihumbi 500 Fbu.

Igisonga cya Mbere cya Miss Burundi azagenerwa 2.500.000 Fbu, Igisonga cya Kabiri azahabwa 2.000.000 Fbu naho umukobwa uzagaragaza ko ashyigikiwe cyane azagenerwa 1.000.000 Fbu.

Ubwo iri rushanwa riheruka ku wa 6 Gicurasi 2022 ni bwo Ngaruko Kelly yegukanye ikamba rya Miss Burundi 2022 ahigitse abandi bakobwa 57.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129613/abakobwa-11-bazavamo-miss-burundi-2023-bamenyekanye-amafoto-50-129613.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)