Abaturiye n'abakoresha umupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n'u Burundi mu Karere ka Bugesera, baravuga ko nubwo bemerewe kwambuka ariko hari ibikomeje kubakoma mu nkokora mu rwego rwo kugendererana hagati yabo n'Abarundi kuko bakwa Pasiporo na 'Laissez-Passer' (Resepase) kandi ubushobozi budahari.
Itangazamakuru rya Flash mu gihe ryari kuri uyu mupaka wa Nemba ryasanze nta rujya n'uruza rw'abambuka ku mpande zombi
Haragaragara aba motari bavuga ko bahamaze amasaha menshi bategereje ko babona umugenzi.
Abaturage baravuva ko guhahirana ku mpande zombi byahagaze kandi byabagizeho ingaruka.
Uretse ikibazo cyo guhahirana, banagaragaza ko bagorwa no gushaka 'Laissez-Passer' na pasiporo kuko ngo bisaba amafaranga menshi, bityo bakaba basaba inzego bireba zaganira bakemererwa kwambuka bakoresheje Jeto cyangwa se indangamuntu nk'uko byari bisanzwe.
Umwe ati 'Byorohejwe hagashyirwaho uburyo bw'indangamantu nk'uko tujya i  Bugande byaba byiza kurushaho kuko 'Laissez-Passer' cyangwa se 'Passport' bigurwa amafaranga menshi.'
Undi ati 'Amafaranga ya 'Laissez-Passer'Â cyangwa se 'Passport' hari bamwe batayafite, badashobora kuyabona, kandi yari afite umuryango hariya, cyangwa yari afite ibikorwa by'ubucuruzi yari gukora hariya ugasanga agumye aha iwacu.'
Mu gushaka kumenya impamvu ituma ubuhahirane no kugenderanirana bikomeje kugorana muri Bugesera, ntitwabashije kubona ubuyobozi bw'intara y'iburasirazuba.
Icyakora Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yadutangarije imbogamizi bahura nazo ariko ko bategereje uruhande rw'Abarundi.
Ati 'Ibicuruzwa mu buryo bwa rusange byari bitarakorwa ku ruhande rw'u Burundi nabyo tuategereje, byari biri mu byifuzo twatanze mu gihe twahuraga na bagenzi bacu bo mu Burundi.'
Taliki 8 Ugushyingo 2022, nibwo habaye inama yarihuriyeho n'intara ya Kirundo yo mu Burundi n'iburasirazuba n'amagepfo by'u Rwanda.
Nabwo impande zombi zagarutse ku kibazo cyo guhahirana no kugenderanirana.
Ali Gilbert Dunia
The post Abakoresha umupaka wa Nemba barasaba ko bakwemererwa gukoresha indangamuntu bambuka appeared first on FLASH RADIO&TV.