Abakozi b'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibikorwa byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 12 Gicurasi 2023, aho aba bakozi batanze inkunga yo kubungabunga urwo rwibutso ndetse biyemeza kudaha urwaho uwo ari we wese wahirahira gusubiza u Rwanda aho rwavuye.

Byabanjirijwe no gusobanurirwa amateka yihariye ya Jenoside yakorewe i Murambi aho Abatutsi bakusanyirijwe babanje gufungirwa amazi nyuma bakaza kubarasa, abarenga ibihumbi 50 bakicwa hakarokoka 30 barengaho gato.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa KFH, Ngirabacu Frederic, yavuze ko nubwo kwibuka bihoraho bahisemo uyu munsi kugira ngo bongere bafate umwanya wo guha icyubahiro Abazize Jenoside no gukomeza kwereka amateka abavutse nyuma yayo.

Yagaragaje ko ibyo basobanuriwe byerekana ko buri kimwe cyose cyateguwe n'abantu cyaba ikibi cyangwa icyiza gishoboka, atanga urugero rw'uko higishijwe urwango bakerekwa ko Abatutsi nta kamaro bafite bakicwa bigashoboka n'uko Jenoside yahagaritswe abantu bakigishwa kunga ubumwe na byo bigashoboka.

Ati 'Uko uyu munsi igihugu kigeze aho umuntu agenda ntacyo yikanga, ntibyaje nk'igitangaza ahubwo hari abagize uruhare rwo kuba ubu turi mu gihugu gitekanye. Ibi biduha isomo ko tugomba guharanira ko ibyabaye bitazasubira haba mu Rwanda n'ahandi ku Isi.'

Yerekanye ko Jenoside yabaye mu maso ya benshi ndetse abari bafite ubushobozi bwo kuyihagarika bakigendera, ibitanga ubutumwa ko Abanyarwanda bagomba kwimenya bakagira uruhare mu kubungabunga amahoro kuko 'nitutabikora nta wundi uzabikora cyane ko nta watugirira impuhwe kurusha uko twazigirira.'

Ngirabacu yerekanye imbaraga u Rwanda rwashyize mu guhuza abantu, akavuga ko iyo abayobozi batabigiramo uruhare igikugu kiba kikiri mu ntambara zo kwihorera cyangwa se ubundi bwicanyi.

Ati 'Iyo uza ugasanga abantu bawe barabishe kandi ufite imbunda hari ubwo washoboraga kwihorera ariko ntibyabayeho. Bamwe mu bari mu Nterahamwe na FDLR, n'abandi bagize uruhare muri Jenoside ubu baciriwe imanza. Bamwe bari mu buyobozi bw'igihugu.'

'Bicarana hamwe [n'abo biciye] bose bagatumwa mu butumwa hamwe nta kibazo. Ibyo bigaragaza ko ikibi gishoboka n'icyiza gishoboka. Bigaragaza kandi ko kubaka igihugu tukagiteza imbere biri mu biganza byacu kuko ari natwe tuzagena uko ejo hazaza heza hacyo.'

Uretse gusobanurirwa amateka, abakozi ba KFH beretswe ko kuri ubu hari gukorwa ubushakashatsi ku bufatanye na kaminuza yo mu Budage, bw'uko imibiri y'Abazize Jenoside yabungwabungwa mu buryo bugezweho ikazamara igihe kirekire hagamijwe gukomeza kwita ku bimenyetso bya Jenoside.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi rwubatse ahari kubakwa ishuri ry'imyuga mu 1994.

Ni ku musozi wa Murambi ndetse Ingabo z'Abafaransa zahageze mu cyiswe Opération Turquoise bubaka ikibuga cy'umukino w'intoki bakajya bakinira hejuru y'ibyobo bari baratabyemo Abatutsi bishwe, ibigaragaza agashinyaguro no kudaha agaciro abayizize.

Ni rumwe mu ziri ku rwego rw'igihugu ndetse ruri mu nzibutso enye u Rwanda rumaze igihe rusaba ko zakwinjizwa mu Murage w'Isi zirimo urwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero n'urwa Nyamata.

Amafoto: Shumbusho Djasiri




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-b-ibitaro-byitiriwe-umwami-faisal-bunamiye-abazize-jenoside-yakorewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)