Abakozi b'uruganda rwa SKOL bifatanyije n'abaturage gukora umuganda (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanda watangiye gukorwa uzatwara amafaranga miliyoni 33.5 zizatangwa na Leta hamwe n'abafatanyabikorwa baturiye uwo muhanda harimo na SKOL.

Mu gutangira ibikorwa byo kuwutunganya, Akarere ka Nyarugenge n'abaturage ndetse n'abafatanyabikorwa barimo SKOLbafatanije mu muganda rusange batunganya umuhanda wo mu Murenge wa Kanyinya ahitwa Nzove wari warangijwe n'imvura imaze iminsi igwa.

Umuyobozi w'Uruganda rwa SKOL mu Rwanda, Ivan Wulffaert, yashimye gushyira hamwe kw'abanyarwanda, anizeza abaturage ba Nzove ko icyo bazakenera ko uru ruganda rubafasha ruzabikora, anashishikariza abaturage gukomeza gusenyera umugozi umwe.

Meya w'Akarere ka Nyarugenge, Nzaramba Kayisime, yagize ati 'Twatereje gusana imihanda dufatanyije n'abafatanyabikorwa bacu kuko nk'uko mubiza duherutse guhura nibiza byangije ibikorwa remezo byinshi birimo n'imihanda igera kuri 67 yo mu Karere kacu.'

Yakomeje avuga ko uyu muganda rusange wo gusana imihanda wakozwe mu karere kose ku bufatanye bw'abaturage n'abafatanyabikorwa babo kugira ngo barusheho kwishakamo ibisubizo aho kumva ko bigomba kuva mu ngengo y'imari ya leta.

Abayobozi bashishikarije abaturage gukomeza iki gikorwa cyantangijwe; kubungabunga ibidukikije harimo imihanda yangiritse kubera imvura, amacupa ya palasitiki ajugunywa ahabonetse hose bakazajya bayashyira ku ruhande kugira ngo abatwara imyanda bajye bayajyana ahabigenewe; hamwe no gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima.








Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/abakozi-b-uruganda-rwa-skol-bifatanyije-n-abaturage-gukora-umuganda-rusange

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)