Abakozi bamaganye abakoresha bihakana abakozi iyo bagiriye impanuka mu kazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa batanzwe kuri uyu wa 1 Gicurasi, ku munsi mpuzamahanga w'abakozi.

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika COTRAF Industrie et Batiment, Ntakiyimana Francois, yavuze ko abakozi benshi bakorera ku masezerano y'akazi atanditse, ugasanga nta burenganzira bagira mu kazi, igihe babusabye bakirukanwa.

By'umwihariko abakozi bo mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ngo bashyirwa mu bwishingizi rusange aho guteganyirizwa muri RSSB, bityo iyo umukozi agwiriwe n'impanuka mu kazi agahabwa intica ntikize.

Yakomeje ati 'Iyo iyo mpanuka itamuhitanye ariko ikamumugaza ahinduka umukene, akaba umuzigo ku muryango we ndetse no ku gihugu.'

Imbere y'inkiko, abo bakozi batagira amasezerano y'umurimo yanditse ngo ntibarenganurwa uko bikwiye, kubera ko nta gihamya igaragaza ko babaye abakozi, kuko abakoresha babo babahembera mu ntoki, bakanabirukana mu magambo batabahaye ibyo amategeko abemerera.

Yakomeje ati 'Birakwiye rero ko inkiko zajya zigera mu bigo abakozi bakoreragamo kugira ngo nibura inkiko zishakire ukuri ku bakozi bahasanzwe aho gushingira ku nyandiko gusa abo bakozi badashobora kubona kuko aba abitswe n'abakoresha.'

Ni mu gihe ngo impanuka zo mu kazi zitwara abakozi benshi mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Yakomeje ati 'Ibyo bigaterwa n'uko abakoresha bamwe birengagiza inshingano zabo cyangwa se bakaba badafite ubushobozi bwo kubonera ibyangombwa abakozi nk'imyambaro n'ibindi bibarind impanuka cyangwa se ngo abo bakoresha babe babona abahanga babayoborera imirimo kuri shantiye.'

'Akenshi iyo mpanuka zibaye byitwa ko abakozi baguye muri izo mpanuka abakoresha babo batabazi cyangwa se baje kwiba. Urugero rubi ni impanuka yabereye Kinazi mu Karere ka Huye, Sendika COTRAF Industrie et Batiment ikaba yifatanyije n'ababuriye ababo muri iyo mpanuka.'

Yakomeje ivuga ko 'yamaganye umuco mubi wa bamwe mu bakoresha bo mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro ndetse na bamwe mu bayobozi bihakana abakozi bagirira impanuka mu kazi k'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro nk'uko byagenze ku bakozi bakoreraga i Kinazi.'

Yasabye ko imiryango yaburiyemo ababo yahabwa impozamarira ikwiye.

Ntakiyimana yanavuze ko ba rwiyemezamirimo bamwe bakomeje kwambura abakozi babakoreye cyane mu bwubatsi, ku buryo nta munsi n'umwe utakumva abakozi barira ko bambuwe na ba rwiyemezamirimo mu gihe bo baba barishyuwe.

Yavuze ko bitumvikana uburyo umukozi akorera rwiyemezamirimo wahawe isoko na Leta, rikarangira, rwiyemezamirimo akishyurwa, Leta igahabwa igikorwa cyayo, abakozi n'abacuruzi batanze ibikoresho bagasigara mu bukene.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-bamaganye-abakoresha-bihakana-abakozi-iyo-bagiriye-impanuka-mu-kazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)